AmakuruPolitiki

Umukandida ushyigikiwe na Perezida Kabila akomeje gufatirwa Ibihano

Aba bategetsi 14 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibemerewe kwinjira mu gihugu icyo ari cyo cyose mu bihugu 28 bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, kandi imitungo bafite muri ibyo bihugu nayo ifatirwe.

Ibyo nibimwe  mu bihano byakomeje gufatirwa bamwe mubayobozi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ushinja kugira uruhare mu bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Muri aba bakomeje gufatirwa ibihano harimo na Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida-perezida mu matora ateganyijwe kuba ku itariki ya 23 y’uku Ukuboza uyu mwaka.

Emmanuel Ramazani Shadary ni we mukandida ,Perezida Joseph Kabila wa Congo yifuza ko yamusimbura ku  mwanya w’umukuru w’igihugu.

André Alain Atundu Liongo, umuvugizi w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi muri Congo ari na rwo rwatanze Bwana Shadary nk’umukandida-perezida, yamaganye icyo yise kwivanga mu matora ya Congo k’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Bwana Liongo yagize ati: “Uku ni ukumushyira mu kato…mu gihe ari umuntu ufite ubushobozi kandi ugaragaza gahunda ihamye yo kuyobora igihugu cyacu.

“Ubu ni uburyo bwo kwivanga mu bikorwa by’amatora no kugena rwose uko abaturage bazatora, badatora Bwana Shadary”.

“Amahirwe tugira ni uko abaturage bari maso kandi baburiwe, bakaba bazabasha kwitorera uwo bashaka aho kuba uwo ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bishaka…”

Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize, Léonard She Okitundu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, yasabye Federica Mogherini, ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ko uyu muryango wakuriraho ibihano Bwana Shadary mbere yuko amatora ya perezida aba.

Mu kwezi gushize gushize kw Ugushyingo, umuryango w’Ubumwe bw’Afurika na wo wari wasabye ko ibyo bihano byakurwaho.

Emmanuel Ramazani Shadary ni we mukandida ,Perezida Joseph Kabila wa Congo yifuza ko yamusimbura ku butegetsi.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger