UrukundoUtuntu Nutundi

Umukambwe w’umuherwe agiye kurongora umwana abyaye kubera ifaranga

Jean Pierre,Umusanza w’imyaka 75 agiye kurongora akana k’imyaka 16 kubera amafaranga menshi yibitseho

Uyu musaza ukorera ibikorwa bye mu gihugu cya cote d’Ivoire bivugwa ko yakunze bidasanzwe uyu mwana muto w’imyaka 16 ndetse bakaba babana mu nzu 1.

Ikinyamakuru echobuzz221 gitangaza ko aba bombi batigeze batinda mu nzira ahubwo urukundo rwabo ngo rwahise ruhama kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa akaba abana n’uyu musaza mu nzu nziza mu mugi wa Abidjan mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Umubyeyi wa Dora nawe ufite imyaka 40 ukiri muto cyane ku buryo nawe yaba umuhungu w’umukwe we yatangaje ko nta kibazo afite cyo kubona umukobwa we abana n’umugabo w’amahitamo ye.

Naho uyu Jean Pierre ari nawe ubu wibereye mu munyenga w’urukundo rw’umwana muto nyuma y’aho yari yarashakanye na Bérénice bafitanye abana bane kugeza ubu uyu mugabo yahise yaka Gatanya kugira ngo abone uko arongora umwana ukiri muto.

Jean Pierre yagize ati: “kuva ku munsi wa mbere nkibona Dora nahise numva ko ariwe  nari ntegereje kugira ngo ambere igisubizo cy’ubuzima bwanjye hano kw’isi.”

Yakomeje agira ati: “aracyari muto, afite ingufu, ubwenge ndetse azi no guteka  mu gihe nanjye nkunda indyo z’abanyafrika, arankunda nanjye ndamukunda nyuma yibyo twirirwa mu rugo rwacu igihe cyose twibereye mw’iraha ry’abakundana.”

Nubwo bimeze gutyo ariko ngo umuryango umwe uharanira uburengazira bw’abana watangaje ko ugiye  kugeza Jean Pierre mu butabera, kuko akoresha mafaranga ye menshi ashuka abana b’abakobwa bakiri bato kugira ngo aryamane nabo ibi bikaba ari uguhohotera abana batoya.

Ku ruhande rwa mama wa Dora we  nyuma yo kwakira akayabo k’amafaranga  yahawe n’umukwe we Jean Pierre  yavuze ko yaje ari igisubizo kuko ngo mbere batabashaga kurya  gatatu ku munsi ariko ubu  kuva umukobwa wabo yarongorwa ngo basigaye barya ibyo bashatse .

Yasoje agira ati: “Jean Pierre yatwubakiye inzu nziza, yatuguriye imodoka nziza anaha akazi umugabo wanjye, ni kuki se ntamuhaho umukobwa wanjye Umugeni.”

Umugore wa Jean Pierre  Bérénice we ku ruhande rwe yatangaje ko ntagatanya azaha umugabo  akanahmaya ko umugabo we yarozwe akaba atazemera gutanga ibyo yubatse mu myaka 45 ishize kugira ngo arongore ako kana gato ka kanyafurika.

Mu gihe byashoboka ko aba bombi babana byaba bibaye amateka aho umwana w’imyaka 16 yaba yinjiye mu bana bakiri bato bashatse bakiri bato ndetse banatunze miliyoni z’amadorali muri afurika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger