AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umukambwe Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe yitabye Imana

Nyuma y’igihe yari amaze avurirwa mu gihugu cya Singapore, umukambwe Robert Mugabe wahoze ari umukuru w’igihugu cya Zimbabwe yitabye Imana nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagize umuryango we.

Robert Gabriel Mugabe yitabye Imana yari afite imyaka 95 y’amavuko.

Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017,aho yavuye ku butegetsi ahiritswe n’abasirikare kubera igitutu cy’imyigaragambyo ya rubanda.

Uwahoze ari umuvugizi wa Robert Mugabe, Jonathan Moyo yanditse kuri Twitter amagambo aca amarenga ko y’ibyabaye ati: “Igicu cy’umukara kirabuditse hejuru ya Zimbabwe no hirya yayo. Imana yaraduhaye, Imana yisubije; Izina ry’Imana nirishimwe”.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Emmerson Mnangagwa wamusimbuye yatangaje ko umukambwe Mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro muri Singapore.

Yagize ati: ” Mugabe waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu amaze igihe avurwa kandi aragenda yoroherwa”. Ndetse yavugaga ko ashobora gusezererwa mu gihe cya vuba.

Mugabe niwe washinze ishyaka rya Zanu-PF ryaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, afatwa nk’intwari y’iki gihugu, yahiritswe ku butegetsi agifite abakunzi benshi mu gihugu.

Ni umutegetsi wari uzwi cyane ku Isi no muri Afurika by’umwihariko kubera gutinda cyane ku butegetsi, kurwanya abazungu no kubambura ibikingi byabo muri Zimbabwe.

Mu bihe bya byuma by’ubutegetsi bwe ariko ubukungu bwa Zimbabwe bwaraguye mu buryo butigeze bubaho mbere, ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro inshuro zirenga miliyoni 100.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger