AmakuruPolitiki

Umukambwe Mugabe ati “Ntabwo nzatora abanyirukanye mu ishyaka nishingiye.”

Umukambwe Robert Mugabe wegujwe n’ingufu za gisirikare ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Zimbabwe, yatangaje ko atazashyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu Emerson Mnangagwa wamwirukanye mu ishyaka rya Zanu PF yishingiye.

Ibi umukambwe Mugabe yabitangarije mu kiganiro gitunguranye yagiranye n’abanyamakuru iwe mu rugo mu murwa mukuru Harare kuri iki cyumweru, mbere y’uko amatora ugomba kuyobora Zimbabwe aba ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Mugabe yagize ati” Ntabwo natora bariya bambabaje. Nzatora undi uri mu bakandida 22.”

Uyu mukambwe wegujwe mu Ugushyingo k’umwaka ushize yakomeje avuga ko uburyo yirukanwemo bumeze nka Coup d’Etat ya gisirikare, bityo ko yemeye kuva mu biro mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.

Robert Mugabe kandi yavuze ko yifuza Nelson Chamisa wo mu ishyaka riharanira impinduka za demokarasi MDC ko ari we wegukana aya matora ateganyijwe ku munsi w’ejo.

Mugabe yanavuze ko amatora yo ku munsi w’ejo yakabaye ay’impinduka aho yifuza ko ubutegetsi bwa gisirikare muri Zambia burangira hakajyaho ubwa gisivili.

Uyu mukambwe yababjiwe niba atarifuzaga kwegurira ubutegetsi umugore we Grace Mugabe maze asubiza ko ibyo ari “amahomvu.”

Yavuze ko we uwo yifuzaga ko yamusimbura ku butegetsi ari Sydney Sekeramyi wahoze ari Minisitiri w’umutekano wa Zimbabwe. Yanaboneyeho gushimangira ko kuva yahirikwa mu Ugushyingo kwa 2017, abaturage ba Zimbabawe batarabona ubwigenge kugeza n’ubu.

Abarenga miliyoni 5 z’abanya Zimbabwe ni bo bateganyijwe kwitabira aya matora azaba agiye kuba ku ncuro ya mbere mu myaka 38 nta Robert Mugabe uri kuyahatanamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger