AmakuruInkuru z'amahanga

Umuhungu w’umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania yaguye mu mpanuka y’indege

Nelson Mabeyo, umuhungu wa General Venance Mabeyo usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania, yapfiriye mu mpanuka y’indege yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Seronera Airstrip mu gace ka Serengeti, ubwo indege ya sosiyete ya Auric Air uyu musore yari arimo yerekezaga mu gace ka Arusha aho yagombaga gukura abakerarugendo ikabajyana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro.

Abantu babiri ni bo byemejwe ko baguye muri iriya mpanuka.

Amakuru avuga ko Mabeyo na mugenzi we bari bahagurutse ku kibuga cy’indege cyitiriwe Mwalimu Julius Nyerere ejo ku cyumweru, bakaba bari bari muri iyi ndege yabivuganye kuri uyu wa mbere. Aba bombi ni bo bari bayitwaye.

Umuyobozi wa Auric Air, Peter Kimaro, yavuze ko uwapfanye na Nelson Mabeyo yitwa Nelson Orutu, akaba yimenyerezaga gutwara indege.

Mu kanya kashize Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli, yasuye General Mabeyo mu rwego rwo kumwihanganisha ku bw’urupfu rw’imfura ye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger