AmakuruImikino

Umuhungu wa Wayne Rooney yakoze agashya mu ikipe ya Manchester United

Kai Rooney umwana w ‘imfura wa kizigenza Wayne Rooney yakoze agashya mu ikipe nto ya Manchester United ubwo batsindwaga na Liverpool 5-4 Manchester.

Ubwo Manchester United yahuraga na Liverpool mu batarengeje imyaka 12, umwana wa Wayne Rooney Kai Rooney yatsinze ibitego 4 n’ubwo umukino byarangiye bawutakaje.

Uyu mwana ukiri muto yerekanye ibimenyetso ko ashobora kuzaba igihanganye nka se Wayne Rooney wakiniye igihugu cy’ubwongereza na Manchester, Everton agatsinda ibitego bitagira ingano.

Ni umukino warangiye ugaragayemo ibitego bigera ku icyenda, aho Liverpool yatsinze ibitego 5 kuri 4 bya Manchester United.

Kai Rooney w’imyaka 11 y’amavuko asanzwe na we ari umufana wa Everton nk’uko na Se yayikundaga, ndetse akaba agaragara nk’umwana uzatera ikirenge mu cya Se nta gihindutse.

Kugeza ubu hakomeje kwitegwa ubufatanye bw’umwana wa Ronaldo, Ronaldo Jr ndetse na Kai Rooney nyuma yaho umwana wa Ronaldo na we yamaze kugera mu ikipe y’abatarengeje imyaka 12. Bantu bakaba bategereje kureba niba aba nabo bazakora ibidasanzwe nkibyo  Cristiano Ronaldo na Wayne Rooney bakoze bari kumwe na Wayne Rooney muri Manchester United.

Kai Rooney

Kai Rooney aheruka gusinyira Manchester United mu Ukuboza k’umwaka ushize, kuri uyu mugoroba yaje gutanga akazi gakomeye ku ikipe ya Liverpool ubwo yayitsindaga ibitego bine wenyine.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger