AmakuruAmakuru ashushye

Umuhungu wa Osama yarongoye umukobwa w’icyihebe cyayobeje indege mu gitero cyo muri Amerika mu 2001

Umuryango wa Osama Bin Laden  uherutse gutangaza ko Hamza Bin Laden yarongoye umukobwa wa Mohammed Atta, Umunyamisiri  umwe mu byihebe byayobeje indege zasenye imiturirwa muri Amerika tariki ya 11 Nzeli 2001.

Hamza Bin Laden ni umuhungu wa Osama yabyaranye na Khairiah Sabah akaba ari nawe mugore  basanganye na Osama igihe yicwaga arashwe n’ingabo za Amerika muri Gicurasi 2011 mu mujyi wa Abbottabad muri Pakistan. Gusa nyuma yo kwicwa kwa Osama, abandi bagize umuryango wa Osama barimo abagore n’abana be bagarutse mu gihugu cya Arabie Saoudite.

Ibi nanone byemezwa n ‘Ahmad Al Attas umwe muri barumuna ba Osama ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya The Guardian, yavuze ko   icyo bazi ari uko yarongoye umukobwa   wa Mohammed Al Atta gusa nanone ngo ntibazi aho Hamza aherereye gusa bakeka ko ashobora kuba bari muri Afghanistan.

Yagize ati : “Twumvise ko yarongoye umukobwa wa Mohammed Al Atta. Ntabwo tuzi aho aherereye ariko birashoboka ko ari muri Afghanistan.”

Abavandimwe ba Osama ,  Ahmad na Hassan Al Attas baganira na The Guardian  bavuze ko Hamza ashobora kuba yarasigaranye umwanya ukomeye mu mutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda nyuma y’urupfu rwa se, kandi ngo  ikimushishikaje ni uguhorera se.

Hamza Bin Laden, umuhungu wa Osama Bin Laden wahoze ayoboye umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda,  kuba yararongoye umukobwa wa Atta ni icyerekana ko uwo mutwe ugishyize imbere ibikorwa by’iterabwoba nk’ibyakorewe i New York mu 2001 kandi ko ukigendera ku murage wasinzwe na Osama bin Laden.

Inzego z’ubutasi ku mugabane w’u Burayi zimaze imyaka ibiri zihiga Hamza kuko zimubona nk’umwe mu bashobora gukurura abayoboke benshi ba Al Qaeda.  Uyu muhungu wa Osama afite amazina menshi , Hamza bin Osama bin Mohammed bin Awad bin Laden gusa irizwi cyane ni Hamza Bin Laden

Hassan Al Attas yakomeje avuga ko aramutse ahuye na Hamza yamubwira ko inzira arimo atari nziza “Iyaba Hamza yari imbere yanjye ubu ngubu, nari kumubwira nti  ‘Imana ikuyobore, tekereza kubyo uri gukora, ntukurikize imikorere ya papa wawe. Uri kwinjiza ubugingo bwawe mu bikorwa bibi,” Ubwo ni ubutumwa uyu murumuna wa Osama yifuza guha  Hamza bin Laden

Nkuko byagaragaye mu mabaruwa yasanzwe aho Osama yiciwe yerekana ko , Osama yateguraga uyu muhungu we kugira ngo azamusimbure, ikindi Hamza yagiye asohora amatangazo asaba abayoboke ba Al Qaeda gutangiza intambara kuri Amerika, u Bwongereza, Israel n’u Bufaransa. Ndetse binavugwa ko ari we wungirije umuyobozi mukuru wa Al Qaeda, Ayman Al Zawahiri.

Hamza Bin Laden ,Umuhungu wa Osama Bin Laden bivugwa ko ari we wungirije umuyobozi mukuru wa Al Qaeda, Ayman Al Zawahiri.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger