AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuhungu wa Museveni yanejejwe no guhabwa umusirikare wa Uganda wari ufungiye mu Rwanda

Gen.Muhoozi Kaimerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, ashima Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuba yasubiye muri Uganda ari kumwe n’umusirikare wo mu ngabo z’icyo gihugu wari mu Rwanda.

Gen.Muhoozi yakoreye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda aho yakiriwe na Perezida Kagame, ni mu gihe ibuhugu byombi bimaze igihe bifitanye agatotsi mu mibanire yabyo.

Abicishije ku rukura rwe rwa twitter Gen Kainerugaba yagize ati”Ndashimira kandi Perezida Paul Kagame kubahiriza icyifuzo cyanjye cyo kurekura umusirikare wacu Pt Ronald Arinda (wo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe-SFC[special Force Command] wari mu Rwanda ku mpamvu ze nta ruhushya. Nasubiranye na we muri Uganda muri iri joro. Ubucuti bw’ibihugu byombi nibusugire.”

Mbere yaho yavuze ko yishimira kwakirwa na Perezida Kagame we nabo bari kumwe i Kigali, aho bagiranye ibiganiro byiza mu kuvugurura umubano w’ibihugu byombi, afitiye icyizere ko biciye mu miyoborere y’abaperezida b’ibihugu byombi uzongera kuba mwiza.

Umubano w’ibi bihugu waje kuzamo agatotsi ubwo havugwaga ikibazo cy’abanyarwanda bahohoterwaga muri Uganda, ndetse bamwe bagataha mu Rwanda basobanura uko byagenze.

Umusirikare watahanye na Kainerugaba wo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda, inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kabale zivuga ko uwo musirikare ku Cyumweru tariki 29 Ugushyingo, yaburiye ahitwa Omukiyovu hafi n’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Flavia Byekwaso, na we yemeje aya makuru. Gusa yatangaje ko ikibazo cye kizasuzumwa n’inzego nkuri z’ibihugu byombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger