AmakuruAmakuru ashushye

Umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yibutse ubutwari bwa Gen Fred Rwigema

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, akaba n’umujyanama wa Se mu bya gisirikare n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yibutse ndetse aha icyubahiro  Maj Gen Fred Rwigema.

Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije k’urubuga rwa Twitter  yanditse  avuga ko n’ubwo hashize imyaka 31 atabona Gen Fred Rwigema kuri we akiri indwanyi y’agatangaza.

Uyu mugabo Gen Kainerugaba ukurikirwa  n’abntu ibihumbi 373 kuri Twitter akunze kugaruka ku bintu bitandukanye muri Politike ya Uganda n’ibindi bifite aho bihuriye nayo ubutumwa aheruka kuhashyira ubwo twakoraga iyi nkuru yagarutse ku butwari bwa Gen Rwigema wafatanyije na Se, Gen Kaguta Museveni mu ntambara ya National Resistance Army (NRA), yatumye mu 1986 ubutegetsi muri Uganda bufatwa.

Kuwa 2 Ukwakira 1990 nibwo Rwigema yatabarutse, ubwo yari ayoboye Rwanda Patriotic Army (RPA), yashakaga kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu  kuzirikana iyo ntwari yanditse agira ati  ” Hashize imyaka 31 tutakubonaho Afande Fred n’’ubwo bimeze bityo, uracyari indwanyi y’agatangaza!” .

Fred Rwigema akunze kugarukwaho cyane mu Rwanda no muri Uganda kubera ubutwari bwamuranze. Muri Uganda yibukirwa ku ruhare rwe rukomeye yagize mu gufata igihugu mu 1986. Ubuhanga yagaragaje mu gisirikare cya NRA n’ibindi. Mu Rwanda, ni umwe mu ntwari z’igihugu.

Ubwo akanama ka gisirikare kari kafashe ubutegetsi muri Uganda kagenaga amapeti, kanzuye ko Museveni ahabwa iperi rya Liyetona Jenerali (Lt Gen) ahabwa na nimero imuranga, RO/0001 mu gihe Rwigema yahawe ipeti rya Jenerali Majoro (Gen Maj) na nimero imuranga, RO/0015, akurikiranye na murumuna wa Museveni, Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh RO/0016.

Fred Gisa Rwigema yavutse tariki 10 Mata, 1957, avukira i Ruyumba ahahoze ari Komini ya Musambira, ubu ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba avuka kuri Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima, amazina yiswe n’ababyeyi be akaba yari Emmanuel Gisa.

Ku myaka 3 y’amavuko (mu 1960), nyuma y’intambara yo mu 1959 yakuye abanyarwanda benshi mu byabo, yahungiye n’umuryango we mu gihugu cya Uganda mu nkambi ya Nshungerezi.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 1976, yagiye mu gisirikare aho yinjiye mu mutwe w’ingabo zari iza Yoweli Museveni witwaga FRONASA (Front for National Salvation). Icyo gihe ni bwo uwitwaga Gisa Emmanuel yahinduye amazina yitwa Gisa Fred Rwigema.

Muri uwo mwaka kandi, yagiye mu gihugu cya Mozambique yinjira mu mutwe w’ingabo wa FRELIMO warwaniraga ubwigenge bwa Mozambique ku gihugu cya Portugal.

Mu mwaka w’1979, yinjiye mu mutwe w’ingabo wa UNLA (Uganda National Liberation Army), aho uyu mutwe ufatanyije n’ingabo za Tanzaniya bafashe umujyi wa Kampala maze batsinda Idi Amin wategekeshaga igitugu Uganda.

Nyuma y’uko Idi Amin ahiritswe ku butegetsi agahunga, Uganda yafashwe na Milton Obote, maze Gisa Rwigema yifatanya n’umutwe w’ingabo wa Museveni witwa NRA (National Resistance Army) bafata ubutegetsi mu 1986.

Nyuma y’uko NRA ya Museveni ifashe ubutegetsi, Rwigema yabaye uwungirije Minisitiri w’ingabo, ndetse afasha cyane guhashya inyeshyamba z’ubutegetsi bwavuyeho muri Uganda zashakaga kwigarurira igihugu.

Tariki ya mbere Ukwakira 1990, Fred Rwigema ni we wari uyoboye ingabo za FPR zari ziturutse Uganda ziteye u Rwanda mu rugamba rwo kurubohora.

Ku munsi ukurikiyeho, Fred Rwigema yarasiwe ku rugamba ahitwa Nyabwishongezi ubu ni mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Uburasirazuba ahita yitaba Imana, ibyo bikaba byaraciye intege ingabo za FPR.

Nyuma y’urupfu rwa Rwigema wafatwaga nk’inkingi ya mwamba kuri uru rugamba, Paul Kagame ni we wahise amusimbura ku mwanya wo kuyobora ingabo kugeza azigejeje ku ntsinzi tariki 4 Nyakanga 1994.

Fred Gisa Rwigema aruhukiye mu irimbi ry’intwali riherereye i Remera mu mujyi wa Kigali, akaba ari umwe mu ntwali zitangiye u Rwanda zihora zibukwa tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka, akaba ari mu cyiciro cy’intwali z’Imanzi

Gen Muhoozi yanahinduye ifoto iranga konti ye kuri Twitter ashyiraho iya Gen Rwigema
Maj Gen Fred Rwigema
Umuhungu wa Perezida Museveni Lt Gen Muhoozi Kainerugaba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger