AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Umuhungu wa Muammar Gaddaf wahoze ayoboye Libya ariguhigishwa uruhindu

Umuhungu wa Muammar Gaddaf wahoze ari perezida w’igihugu cya Libya, yashyiriweho n’abashinjacyaha bo muri iki gihugu impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa kwinjiza no gukorana n’abacancuro b’Abarusiya.

Uyu muhumgu witwa Saif al-Islam Gaddafi, ubu yatangiye guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano.

Hashize iminsi BBC isohoye icyegeranyo cyagaragaje ko sosiyete y’Abacanshuro b’Abarusiya izwi nka Wagner group, ifite uruhare mu gufatanya n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Tripoli, ikaba inakekwaho ibyaha by’intambara byakorewe abasivile muri Libya.

Abo bacanshuro bagaragaye bwa mbere muri Libya mu 2019 bashyigikiye inyeshyamba za General Khalifa Haftar. Imirwano y’izo nyeshyamba yarangiye mu Ukwakira 2020 hasinywe amasezerano na Leta.

Umushinjacyaha Mohammed Gharouda ni we watanze impapuro zo guta muri yombi Saif al-Islam Gaddafi.

Saif al-Islam Gaddafi ni umwe mu bahabwaga amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi, mbere y’imvururu zo mu 2011.

Ubwo imyigaragambyo n’imvururu zahitanye se byadukaga, yagize uruhare mu guhiga abigaragambyaga birangira ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Yafashwe n’inyeshyamba mu mpera za 2011 afatirwa mu mujyi wa Zintan muri Libya. Inyeshyamba zamumaranye imyaka itandatu ziramurekura.

Uyu mugabo kandi ashakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), hakiyongeraho igihano cy’urupfu yakatiwe n’urukiko rw’i Tripoli.

BBC yatangaje ko nubwo ataragaragara mu ruhame, Saif al-Islam Gaddafi yagiranye ikiganiro na New York Times muri Nyakanga uyu mwaka. Icyo gihe yavuze ko afite intego yo kugaruka muri Politiki.

Leta ya Libya ivuga ko ashobora kuba yihishe muri Zintan.

Bamwe mu bakora mu nzego z’iperereza muri Libya, bavuga ko u Burusiya bubona Saif al-Islam Gaddafi nk’umukandida mwiza wayobora Libya ari na yo mpamvu afitanye umubano ukomeye n’abacancuro baho.

Mu 2019 hari umurusiya Maxim Shugaley watawe muri yombi muri Libya ashinjwa ubutasi. Abashinzwe iperereza bavuze ko Shugaley akorana bya hafi n’umuherwe Yevgeny Prigozhin, ufitanye ubushuti bwihariye na Perezida Vladimir Putin.

Bivugwa ko ubwo Haftar yashozaga intambara ashaka gufata ubutegetsi, byari biteganyijwe ko Saif al-Islam Gaddafi ari we ujya ku butegetsi.

Saif al-Islam Gaddafi yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger