AmakuruImikino

Umuholandi utoza Azam FC ntiyumva impamvu Haruna abura umwanya uhoraho muri Simba

Hans Van Der Pluijm utoza ikipe ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko atumva impamvu Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi adahabwa umwanya uhoraho muri Simba kandi amubonamo ubuhanga budasanzwe.

Haruna Niyonzima yageze muri Simba Sports Club muri 2017 akubutse muri Young Africans, gusa agorwa no kubona umwanya wo gukinira iyi kipe kubera imvune ikomeye yagize akiyigeramo. Nyuma yo gukira iyi mvune, Haruna nabwo yaje kugirana ibibazo n’ubuyobozi bw’iyi kipe bityo akomeza kutifashishwa kugeza mu mpera za 2018.

Umutoza Van Der Pluijm yashimagije ubuhanga bwa Haruna nyuma y’akazi gakomeye yahaye Azam FC ubwo yahuriraga na Simba SC mu mukino w’irushanwa rya Mapenduzi Cup. Uyu mukino warangiye ikipe ya Azam itsinze Simba 2-1.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Azam yashimagije Haruna wari uyoboye abakinnyi bagenzi be avuga ko atumva impamvu adahabwa umwanya mu kipe ya Simba kandi yaramubonyeho ubuhanga budasanzwe. Yanavuze kandi ko Haruna yabonye atandukanye cyane n’uwo amaze iminsi yumva abantu bavuga.

Ati’’Ikipe ya Simba iri kwitwara neza mu mikino nyafurika, Haruna Niyonzima uyikinira ari ku rwego rwiza kuko namubonye muri Mapenduzi Cup, sinumva impamvu adakoreshwa buri munsi.’’

Umutoza wa Azam yagatagaje ko kuba Haruna adakoreshwa bishobora kuba biterwa n’umutoza utamwiyumvamo, gusa yirinda kugira byinshi abitangazaho ngo kuko byaba ari ukwinjira mu kazi ka mugenzi we.

Ati”Buri mutoza agira imitoreze ye, ni yo mpamvu ntari bwinjire mu kazi ka mugenzi wanjye. Gusa ni (Haruna) umukinnyi magingo aya umeze neza.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger