Amakuru

Umuherwekazi w’Umunyarwanda utuye i Burayi yageneye impano Abanyarwanda by’umwihariko abari n’abategarugori ( Amafoto)

Umunyarwanda umaze kwigwizaho agatubutse uzwi nka PDG Brenda Thandi Mbatha, nyuma yo gusanga umwaka ushize wa 2019 waramugendekeye neza mu bikorwa bye by’ubucuruzi asanzwe akorera ku mugabane w’Uburayi, yifuje gusangira noheli n’ubunani n’abanyarwanda bose by’umwihariko abakunda ibyo akora.

Brenda Thandi Mbatha, atuye ku mugabane w’uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris, ahamya ko umwaka wa 2019 wamugendekeye neza cyane kuko yabashije kwaguramo ubucuruzi bwe bw’amazu.

Brenda Thandi umaze kwamamara mubucuruzi 2018 wari umwaka mwiza kuri we kuko yahawe igihembo kiruta ibindi mubucuruzi cya GIFA D’OR 2018 cyatangiwe mu gihugu cy’Ubufaransa, agihabwa nka rwiyemezamirimo wahize abandi muri 2018 ndetse ahemberwa no kuba yaragize uruhare rukomeye mugushishikariza abari n’abategarugori kwiteza imbere.

PDG Brenda Thandi Mbatha mu gukomeza gushishikariza urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere ndetse bagakura amaboko mu mifuka, yabifurije umwaka mushya muhire wa 2020 ndetse atanga n’impanuro.

Yagize ati Ndifuriza abanyarwanda bose muri rusange umwaka mushya muhire wa 2020, by’umwihariko, urubyiruko nibanda cyane cyane kubari n’abategarugori, ndabifuriza ishya n’ihirwe, mbakangurira gukora kugirango mwiteze imbere, mutinyuke akazi, mwihangire imirimo mugane ubucuruzi kuko uyu mwaka ni uwo gukora cyane.”

Brenda avugako mu myaka irenga 27 amaze akora ubucuruzi, icyatumye akomera akagera aho ageze ari ukudacika intege ati” kwinjira muri Business biragoranye ariko icyambere ni ukudacika intege.”

PDG Brenda Thandi Mbatha, mu mwaka wa 2019 icyamushimishije cyane ni uko yizihije iminsi mikuru Noheli n’ubunani ari mu nzu ye y’akataraboneka yubatse i Paris.

Brenda arashimira abahanzi bose bamufashije kuryoherwa n’imyaka 27 amaze mubucuruzi, harimo abamukoreye indirimbo bari muri Congo ndetse no mu Rwanda harimo nk’umuhanzi Bruce Melody wamukoreye indirimbo akayita “Brenda Thandi umukobwa w’icyitegererezo.” ndetse aranashimira n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda n’ibiri mpuzamahanga byagiye bimufasha cyane mu rugendo rwe rw’ubucuruzi.

Umuherwekazi PDG Brenda Thandi Mbatha

Ubwiza bw’inyubako nshya yujuje mu mujyi wa Paris

Reba Video 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger