AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Umuherwe wo muri Tanzania avuga ko yabwiye abamushimuse ngo bamurase

Mohammed Dewji, umuherwe ukomeye wo muri Tanzania utunze za miliyari, yavuze ko yabwiye uwari wamushimuse kumurasa hashize iminsi itandatu ashimuswe.

Gushimutwa kwe, kwabaye mu mezi 12 ashize, hanze y’inzu ikorerwamo imyitozo ngororangingo (‘gym’) mu mujyi wa Dar es Salaam, kwatumye habaho gushakisha bikomeye abamushimuse.

Aganira n’itangazamakuru ku nshuro ya mbere ku bijyanye n’ishimutwa rye, Bwana Dewji yabwiye BBC ko yapfutswe mu maso ubundi bakamutwara aho atahise amenya.

Yarekuwe hashize iminsi 10 ashimuswe. Avuga ko nta ndishyi yatanze kugira ngo arekurwe.

Yabwiye umunyamakuru wa BBC Audrey Brown wo mu kiganiro Focus on Africa ati:

“Napfutswe mu maso kandi hari ubwo bakomezaga kuntera ubwoba banshyira imbunda ku mutwe, hashize iminsi itanu, itandatu, nari ndigutekereza ko ndi guhuma amaso”.

“[Uwanshimuse] yagize ati, ‘Ngiye kukurasa’, nanjye nkagira nti, ‘wandasa ukanyica’, kuko nari ntangiye kutabona. Uta umutwe, urananirwa, kuko ni uburyo bw’iyicarubozo”.

Yavuze ko yashoboraga kumva abantu bari bari kumushakisha.

Ati: “Nakomeje kumva urusaku rw’indege za kajugujugu ngatekereza nti ubanza iyi kajugujugu iri kunshakisha”.

Hashize iminsi 10 ashimuswe mu kwezi kwa cumi mu 2018, kompanyi ye ya MeTL yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter isubiramo amagambo ye avuga ko “yasubiye mu rugo amahoro”.

Kuva icyo gihe yashimiye abantu bamusengeye ngo abe amahoro.

Dewji yabwiye BBC ko abamushimuse bamusize ahantu hari urugendo rw’iminota 15 n’imodoka uvuye aho yari yashimutiwe kuri hoteli Coliseum.

Ubuyobozi kugeza magingo aya ntiburamenya ikintu cyatumye ashimutwa kandi na Dewji na we avuga ko ari mu rujijo ku cyateye ko ashimutwa.

Yagize ati: “Na n’ubu ntabwo nzi impamvu byabaye. Birumvikana ko bisa nkaho bashakaga amafaranga. Nyuma [ariko] bandetse nta mafaranga mbahaye”.

Yemeza ko abari bamushimuse baretse umugambi wabo kubera igitutu giturutse mu itangazamakuru no kuba abanyapolitiki barahagurukiye ikibazo cy’ishimutwa rye.

Mousa Twaleb, umushoferi wa ‘taxi’ wo muri Tanzania, yatawe muri yombi akaba ategereje kuburanishwa. Ariko ni we wenyine ucyekwa watawe muri yombi.

Uyu muherwe yemeza ko hari abantu agomba gufasha nyuma y’ishimutwa rye

Dewji yemeza ko hari abantu barenga batatu cyangwa bane b’abanyamahanga bo muri Mozambique no muri Afurika y’Epfo bari mu bamushimuse, ariko yemeza ko bamaze guhunga bava muri Tanzania.

Uyu muherwe utunze za miliyari avuga ko hari ibyo yahinduye mu buzima bwe; ahindura amatara yo mu nzu ye ashyiramo abonesha cyane kurushaho ndetse ahagarika kwiruka akora siporo wenyine ku mwaro w’inyanja.

Yavuze ko gushimutwa kwe byatumye atekereza ko akeneye “kwitura ineza abandi”.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger