AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Umuherwe ukomeye muri Afurika arifuza gushora imari mu Rwanda

Umuherwe ukomeye muri Afurika ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi ku izina rya Abdoul Samad Rabiu, yatangaje ko ari kwiga kuri gahunda yo gutangiza ibikorwa byo gushora imari mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Inama y’ubutegetsi y’ikigo cye iherutse guteranira mu Rwanda, ibintu avuga ko byatewe n’ubuyobozi bwiza buri mu gihugu.

Rabiu yavuze ko bari kwiga ku Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba ngo barebe amahirwe ahari bashoramo imari.

Ati “Turi gushaka kwaguka kandi u Rwanda ni ahantu heza h’ishoramari. Hashize igihe ubukungu bwiyongera cyane, mufite ubuyobozi bwiza n’ibikorwa remezo biri kubakwa. Hari amahirwe menshi.”

Rabiu avuga ko ubu bucuruz bushobora kuba impamvu nziza yo guteza imbere ibikoresrwa muri Afurika aho guhora hatezwe amaso kubiva hanze bihenze kandi usanga byarakozwe mu bikomoka muri Afurika.

Rabiu agaragaza ko hejuru ya 76 % by’ibikorwa by’ubucukuzi muri Afurika bikorwa na sosiyete z’abanyamahanga, abaturage ba Afurika ntibahabwe akazi kagaragara ndetse n’inganda zitunganya umusaruro wabonetse zigashyirwa hanze Afurika ntibiboneremo inyungu.

Yavuze ko urwego rw’ubucukuzi rufite umwihariko wo gutanga akazi keza no kugira uruhare mu iterambere ry’inganda, bikongera imibereho myiza y’abaturage muri Afurika.

Agaruka ku cyatumye ikigo cye gikorera inama i Kigali, Rabiu yavuze ko bashakaga gukomeza kumenya byinshi ku Rwanda n’imiyoborere yarwo.

Ati “ Dukunda iki gihugu n’ubuyobozi bwacyo. Turashaka kumenya ibyiza by’imiyoborere ya Perezida [Kagame]. Dukeneye imiyoborere nk’iyi ku mugabane niba dushaka iterambere.”

Mu Rwanda haboneka ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro nka gasegereti, Wolfram, Coltan, Zahabu n’amabuye y’amabengera.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guteza imbere urwo rwego ishishikariza abashoramari gushoramo imari yabo no kuzana ibikorwa byongerera agaciro ayo mabuye.

U Rwanda ruteganya ko muri 2020 amabuye y’agaciro azaba yinjiza miliyoni 800$, naho mu 2024 akinjiza miliyari 1.5$, mu gihe mu myaka nka 2017/2018 amabuye yinjije Agaciro ka Miliyoni 600$

Umuherwe Rabiu ni Umuyobozi w’Ikigo BUA Group gitunganya sima, isukari, amavuta yo kurya n’ibindi. Ni umwe mu baherwe baza imbere muri Afurika dore ko abarirwa umutungo wa miliyari 1.6 z’amadolari.

Umuherwe Abdoul Samad Rabiu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger