AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Umuhanzikazi ukomeye ubarizwa muri Label ya Marvin Records iyobowe na Don Jazzy yamaze kwibaruka bwa kabiri

Hadiza Blell uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Di’Ja ,uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Nigeria w’umuhanzikazi ukunzwe na benshi kubera ubuhanga bwe dore ko abarizwa no muri label muri kiriya gihugu ibarizwamo impano zikomeye cyane muri Afurika ya Marvin Records iyobowe na Don Jazzy kuri ubu yamaze kwibaruka umwana we wa kabiri.

Nyina umubyara ateruye abana babiri ba Di’ja

Uyu mugore kuri ubu wamenyekanye mu ndirimbo nka yaro,falling for you,Doro Bucci yakoranye na Bagenzi be bo muri Marvin Records tutibagiwe na Adaobi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa mbere tariki ya 12 werurwe yashyize ifoto ya nyina umubyara ateruye imfura ye ndetse n’umwana we wa kabiri w’umukobwa yibarutse kuwa gatanu ku itariki ya 9 werurwe maze aboneraho no kwifuriza nyina umunsi mwiza w’abagore dore ko atabonye amahirwe yo kubikora kuko wabaye we ari mu bitaro yitegura kwibaruka.

https://www.instagram.com/p/BgOyl9EgNpH/?utm_source=ig_embed

Ubu nibwo butumwa Di’ja yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram yishimira umwana wa kabiri yibarutse

Di’ja wakoze ubukwe na Rotimi mu mwaka wi 2015 nyuma bakaza kwakira imfura yabo mu mwaka wi 2016 yishimiye cyane kwitwa umubyeyi w’abana babiri aribo umuhungu n’umukobwa aboneraho no gushimira nyina na se bamubyara atibagiwe n’umugabo we n’abavandimwe be ndetse nabagize Marvin Records kuko bamubaye hafi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger