AmakuruUmuziki

Umuhanzikazi Momo yafunguwe nyuma y’igihe kirekire ari muri gereza

Mbabazi Maureen wamenyekanye ahagana mu mwaka wa 2012 muri muzika nka Momo akora injyana ya Dancehall yafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo yari yarakatiwe.

Yafunguwe kuri uyu wa 30 Mata 2019, yari amaze iminsi itari mike afungiwe muri gereza ya Muhanga aho yari yarahamwe n’ibyaha byo gucuruza abakobwa ababeshyako agiye kubashakira akazi mu mahanga.

Uyu muhanzikazi yatangiye urugendo rwe rwa muzika afashwa n’inzu itunganya umuziki ya Future Records ariko aza gukomwa mu nkokora n’iki cyaha cyo gucuruza abantu cyatumye ajyanwa muri gereza.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger