AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Marina ntakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda

Umuhanzikazi ukizamuka, Marina, ubu ntabwo akibarizwa ku butaka bw’u Rwanda kuko mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane yuriye indege akerekeza i Kampala.

Yagiye mu gitaramo yatumiwemo agomba guhuriramo n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda ndetse hakazaba ahari na Chameleone umaze gufata bugwate imitima ya benshi bakunda ibihangano bye.

Iki gitaramo Marina agiye kwitabira cyateguwe n’umunyamideli ukomeye muri Uganda witwa  Judith Heard. uyu  agiye guhuriza Marina na Dr Jose Chameleone mu gitaramo kizabera i Kampala kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018 kikabera ahitwa Sky Lounge.

Ni ubwa mbere Marina kuva yakwinjira mu muziki agiye gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo yatumiwemo cyane ko kuva yatangira umuziki muri 2016 atari yakaririmbiye hanze y’u Rwanda, ibi Bad Rama uyobora inzu ya The Mane ifasha Marina, abibona nk’ikimenyetso cyo gutera imbere kwa Marina.

Uyu muhanzikazi yahagurutse mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger