AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Fille ukomoka mu Rwanda arashinjwa kuzahazwa no gukoresha ibiyobyabwenge

Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki muru Uganda aravugwaho kuzahazwa no gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Edward Katamba uzwi nka Mc Kats.

Aya makuru yashyizwe hanze n’umugabo wa Fille  Katamba wavuze ko yatandukanye n’umugore we bitewe n’uko yagendaga aba imbata y’ibiyobyabwenge uko iminsi yagendaga ihita.

Uyu mugabo wabyaranye na Fille ndetse akaba yari n’uhagarariye inyungu ze (manager) yagiye agaragaraga kenshi mu ruhame akora ibikorwa bisa nk’ibigamije gutera ishyari Fille batandukanye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, mu butumwa burebure, Fille yavuze ko ibivugwa na Mc Kats ari ibinyoma.

Yagize ati “ Ku bantu bahangayikishijwe n’ibimvugwaho mu bitangazamakuru, ndababwira ko meze neza. Sindajyanwa mu bitaro cyangwa ngo njye muri koma. Meze neza, ndahuze ndimo gutunganya alubumu yanjye nshyashya.”

Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi kuva mu mwaka ushize. Ibi byatewe ahanini n’uko Fille yashinje Katamba kumuca inyuma ubwo we yari yerekeje mu gitaramo mu Karere ka Gulu. Ibi ni nabyo byabaye intandaro yo gutandukana kwabo mu mpera z’umwaka wa 2018.

Katamba na we yigeze gutangaza  ko Fille yamuciye inyuma akaryamana n’umugabo uba mu Bwongeleza mu Mujyi wa Landani (London) witwa Nkuba Kyeyo.

Fille arashinjwa kubatwa n’ibiyobyabwenge
Twitter
WhatsApp
FbMessenger