ImyidagaduroUrukundo

Umuhanzikazi Asinah Erra yaciye amarenga y’umubano we na rutahizamu wa Rayon Sports

Umuhanzikazi Asinah Erra wamamaye cyane ubwo yakundanaga na Riderman nyuma bakaza gutandukana ndetse akavuga ko Riderman yamusigiye igikomere ku mutima mu bijyanye n’urukundo yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo na Sarupong ukinira Rayon Sports.

Kuba Asinah nk’umuhanzikazi yakundana n’umukinnyi w’umupira hano mu Rwanda ntabwo yaba akoze ibidasanzwe kuko na Young Grace yitegura kubyarana imfura n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert ukina muri Heroes yo mu cyiciro cya kabiri. Uyu musore aherutse no kumwambika impeta y’urukundo.

Asinah rero yanditse kuri Instagram ko mu ijoro ryakeye yishimanye n’umufotozi wa mbere mu mujyi, ahita anerekana ko ari Sarpong Michael yashatse kuvuga mu bizwi nka ‘Tag’.

Sarpong na we yabibonye mu ba mbere na we ahita atanga igitekerezo ku byo Asinah yari yanditse , maze ashyiraho akamenyetso k’umutima kagaragaza urukundo mu marenga.

Asobanura iby’iyi foto yavugaga ko Sarpong yamufotoye , Asinah yavuze ko yayimufotoye ubwo bari basohokanye basangira ndetse rimwe na rimwe ngo bakunze no gusangira ifunguro rya nimugoroba.

Asinah avuga ko asanzwe afana Rayon Sports ariko ngo anikundira uko uyu musore wo muri Ghana ataha izamu.

Bamenyanye ubwo Asinah yari yagiye kureba umukino wari wahuje Rayon Sports na APR FC , mu gutaha ngo barahuye bahana numero bagenda baganira bivamo umubano mwiza.

Amagambo Asinah yanditse kuri Instagram
Sarpong ukinira Rayon Sports akunze gusangira na Asinah ifunguro ry’umugoroba
Asinah Erra yikundira Sarpong ngo kubera aha ibyishimo abanyarwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger