AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi ukomeye muri Amerika yarashwe arapfa

Nipsey Hussle uri mu baraperi bakomeye muri Amerika, yarasiwe n’abantu bataramenyekana imbere y’iduka rye riri i Los Angeles ahita apfa.

Daily Mail yanditse ko uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko yarashwe agisohoka mu iduka rye ricuruza imyenda, yahise ajyanwa kwa muganga ariko agezeyo ahita apfa.

Ermias Asghedom cyangwa se Nipsey Hussle yarashwe ari kumwe n’abandi bagabo batatu kuri iki Cyumweru ahagana saa Cyenda ariko isasu aba ariwe rifata.

Abandi bantu babiri bari kumwe bo ubu bameze neza.

Polisi yo muri Los Angeles yatangaje ko nta muntu urafatwa ukekwaho kurasa uyu muraperi ariko iracyakora iperereza ku buryo nihagira ufatwa azatangazwa.

Nipsey Hussle mbere yo gupfa yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko ‘kugira abanzi bafite ubukana ari umugisha’ none bamuhitanye.

Mbere gato y’uko araswa, yari yagaragaye yifotozanya n’abafana be bari hafi y’iduka rye.

Abahanzi bo muri Amerika babajwe bikomeye n’urupfu rwa mugenzi wabo, Rihannayanditse kuri Twitter agira ati “Ibi ntabwo byumvikana. Roho yanjye yashegeshwe n’ibi! Mana muhe kuruhukira mu mahoro kandi uhe kwihangana abamukundaga […]”

Dj Khaled we yanditse kuri Instagram avuga ko uyu mugabo yari intangarugero.

Drake nawe yanditse avuga ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Nipsey Hussle, avuga ko bari banafitanye gahunda yo gukorana indirimbo mu mpeshyi.

Meek Mill nawe yanditse avuga ko akimara kumenya inkuru y’urupfu rwa Nipsey yasazwe n’agahinda, amarira agatangira gushoka.

Nipsey Hussle asize abana babiri barimo n’uwo yabyaranye n’umukunzi we  witwa Lauren London.

Nipsey Hussle wapfuye arashwe
Kugira abanzi bakomeye ni umugisha, niko yari yanditse mbere yo gupfa
Aho yarasiwe
Yari umuraperi ukomeye, aha yari kumwe na DJ Khaled
Nyakwigendera ari kumwe na Rick Ross

Reba hano ndirimbo ye 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger