AmakuruImyidagaduroUrwenya

Umuhanzi Ne-Yo yahishuye uburyo indirimbo ze zimufasha gutera akabariro

Umuhanzi w’icyamamare muri Amerika Chaffer Chimere Smith uzwi ku izina rya Ne-Yo yatangaje uburyo yishimira kumva indirimbo ze cyane cyane iyo ari ku buriri arimo gutera akabariro n’umugore we.

Ibi Ne-Yo yabihishuye ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru TMZ akavuga ko akunda kumva indirimbo ze by’umwihariko igihe aryamanye n’umugore we barimo gutera akabariro.

Ne-Yo yabwiye iki kinyamakuru ko umugore we Crystal Renay afite urutonde rw’indirimbo yatoranyije by’umwihariko izigenda gake kuburyo iyo bagiye muri iki gikorwa ahita atangira kuzicuranga.

Ne-Yo kandi yavuze ko imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane yise ‘Miss Independent’ ikunzwe n’abatari bake ku isi umugore we atayikunda iyo batera akabariro ahubwo iyo akunda kurusha izindi ni iyitwa “Mirror” nayo iri mu zigenda gake.

Ne-Yo ni umuririmbyi ukomeye muri Amerika akaba ari n’umwe mu byamamare byasuye u Rwanda mu mwaka ushize wa 2019 aho muri Nzeri yari yitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi akanasusurutsa Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Arena we na Meddy, Bruce Melodie n’itsinda rya Charly na Nina.

Ne-Yo yamennye ibanga ahishura ko umugore we akunda kumva indirimbo ze iyo bari gutera akabariro

Ne-Yo (iburyo) yitabiriye umuhango wo kwita Izina abana b’ingangi mu Rwanda muri 20
Twitter
WhatsApp
FbMessenger