AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Meddy wakiriye agakiza yahinduye umuvuno mu bihangano bye

Umuhanzi w’icyamamare i Rwanda no mu mahanga Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, mu minsi yashize yari yatangaje ko agiye kureka umuziki usanzwe akiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Meddy kuva yakora ubukwe n’umukobwa w’umunya-ethiopiyakazi yagaragaje guhinduka bikomeye cyane dore icyo gihe yakoze indirimbo ebyri zose yakoreye umugore we ahita yemeza ko umuziki usanzwe agiye kuwureka.

Ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi yatangaje ko agiye gutangira urugendo rushya muri muzika aho bivugwa ko yaba agiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.

Mu butumwa yacishije ku muyoboro wa YouTube akurikirwaho n’ibihumbi birenga 800, Meddy yanditse ko agiye gutangira urugendo rushya mu muziki we, ndetse ateguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya.

Uyu muhanzi yagize ati “ Urupapuro rushya mu rugendo rwanjye rwa muzika ruratangiye. Mwarakoze kuri uru rugendo twakoranye mwitegure indirimbo nshya zihariye.”

Ubwo Meddy yakoraga ubukwe muri Kamena uyu mwaka, byavuzwe ko nyuma y’indirimbo ebyiri yahimbiye umugore we, azahita atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , izisanzwe  bamwe bita izi Isi akazireka mugihe arizo zatumye amenyekana kurushaho.

Icyo gihe kandi nibwo Meddy yatangaje ko yakiriye agakiza yahindutse icyameremwe gishya. Ndetse ntahwema kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha.

Ibi bishimangirwa n’ibyo uyu muhanzi aherutse gukora mu minsi ishize aho yahinduye imyirondoro ye kuri YouTube yandika ko ari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Hagati aho hari amakuru ari hanze aha avuga ko minsi ishize hari igitaramo yatumiwemo mu Rwanda ariko arabyanga.

Mbere y’uko atangira urugendo rwo kuririmba indirimbo zisanzwe Meddy yakoraga izo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ye yise Ungirira Ubuntu ni imwe mu zakunzwe cyane.

Nyuma yiyo ubwo uyu muhanzi yageraga muri Amerika yakoze izindi ndirimbo zihimbaza Imana zirimo Holy Spirit, Ntacyo Nzaba yakoranye na Adrien Misigaro.

Kugeza ubu kuva yakora ubukwe ndetse akemeza ko ari icyaremwe gishya nta ndirimbo yo guhimbaza Imana arashyira ahagaragara mu gihe hari izikibitse zisanzwe yakoranya n’abarimo Patoranking, Eddy Kenzo n’abandi.

Vuba aha Meddy arashyira ahagaragara indirimbo ya Gospel nyuma y’igihe atangaje ko agiye kwiyegurira muzika yo kuramya no guhimbaza Imana
Meddy kuva yakora ubukwe yagaragaje guhinduka bikomeye ndetse avuga ko ubu ari icyaremwe gishya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger