AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Kenny Rogers wamamaye mu njyana ya Country yitabye Imana

Icyamamare mu njyana ya Country Music ikundwa n’abatari bake, Kenny Rogers, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 afite imyaka 81.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu myaka yo ha mbere yitabye Imana ari iwe mu rugo, akikijwe n’umuryango we nkuko byatangajwe na bo mu muryango we ndetse nabo bakoranaga muri muzika.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na SKH Music yakoranaga n’uyu muhanzi, rivuga ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye ahagana 10:25PM.

Rikomeza riti “Rogers yitabye Imana mu mahoro ari iwe mu rugo, azize urupfu rusanzwe yitaweho kandi akikijwe n’umuryango we.”

Mu myaka mirongo itandatu ishize Rogers yubatse izina mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka “The Gambler,” “Lady,” “Islands in the Stream,” “Lucille,” “She Believes In Me,” na “Through the Years.”

Yagizwe umwe mu banyabigwi mu njyana ya Country (Country Music Hall of Fame), yegukana ibihembo bya CMA Awards, bitatu bya GRAMMY Award, CMA Willie Nelson Lifetime Achievement Award mu 2013, CMT Artist of a Lifetime Award mu 2015 ndetse atorwa nk’umuhanzi w’ibihe byose (Favorite Singer of All Time) mu itora ryakozwe n’abasomyi b’ibinyamakuru bya USA Today na People.

Yigeze kuvuga ko ubwamamare bwe mu ndirimbo abukesha “kuvuga icyo buri mugabo yifuza kuvuga n’icyo umugore wese yifuza kumva.”

Itangazo ryasohowe rivuga ko “umuryango urimo gutegura igikorwa gito cyo kumusezeraho kubera ko igihugu kiri mu bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Wifuza kuzifatanya n’inshuti n’abafana be mu kwishimira ubuzima bwa Kenny ku yindi tariki.”

Mu mwaka wa 2015 nibwo yatangaje ko ibikorwa byose by’umuziki agiye kubivamo, aho yabwiye ikinyamakuru NBC, kuko akeneye umwanya wo kugumana n’abana be.

Umva hano zimwe mu ndirimbo za Kenny Rogers

https://www.youtube.com/watch?v=O3Ao-6_gE98

Twitter
WhatsApp
FbMessenger