AmakuruImyidagaduroPolitiki

Umuhanzi ‘Jose Chameleone’ nawe yiteguye kwinjira muri Politiki nyuma yo gutangaza ko atagishyigikiye President Museveni

Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone akaba icyamamare mu muziki wa  Uganda no muri Afurika y’iburasirazuba yatangaje ko ibihe byamwigishije akaba yarahinutse, akaba anifuza impinduka muri 2021 mu gihugu cye avuga ko cyugarijwe n’ubukene bukabije butewe n’uko ngo hari bagena bamwe bagomba kubaho neza muri iki gihugu.

Jose Chameleone ubarizwa mu ishyaka Democratic Party (DP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihugu yatangaje ko ubu hakenewe impinduka mu butegetsi kubera icyo yise ikimenyane n’icyenewabo kiri muri Guverinoma aho yavuze ko bamwe mu bategetsi ari bo bagena ugomba kubaho neza n’utabigomba.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yanditse ati “Natangiye nk’uko abandi babyiruka bose nshakisha kwamamara, amafaranga n’imodoka n’ibindi bijyana nabyo ariko nagiye mbona ko byose bishira kandi n’abantu benshi bakomeye babiharaniye bagenda bakibagirana”.

Uyu muhanzi mu gihe kinini gishize yari mu bashyigikira kandi bavuga ibigwi Perezida Yoweri Museveni n’ishyaka rye NRM rimaze imyaka 30 ku butegetsi.

Mayanja mu nyandiko ye ntiyamuvuze yeruye cyangwa ngo avuge iri shyaka rye, yaciye amarenga.

Ati: “imyaka 20 ishize mbashyigikira ni impamvu ituma ubu hakenewe impinduka nziza kuri bose aho kubona bacye batoranyijwe n’umwe muri twe”.

Bamwe mu banya-Uganda bagaragaza Jose Chameleone nk’ufite ubushake bwo kuba yakwinjira muri Politiki mu buryo bweruye nka mugenzi we Bobi Wine nyuma y’uko bigaragaye ko muzika ye itagitera imbere nko mu myaka ishize.

Bwana Chameleone ubu mu mvugo ze akoresha amagambo y’abanyapolitiki ariko batari ku ruhande rw’ubutegetsi yahoze ashyigikira akoresheje muzika ye.

Yanditse ati: “Uganda ifite ikibazo rusange cy’ubukene. Niyo mpamvu uzabona babagurira impano n’amashimwe kugira ngo babahume amaso babinjizemo ibitekerezo byabo”.

Perezida Museveni ni umunyapolitiki muri ibi bihe ugaragara aha urubyiruko impano zinyuranye zirimo n’amafaranga mu buryo bwa ’cash’ kugira ngo biteze imbere.

Jose Chameleone ati: “Nyuma y’imyaka myinshi ubu noneho barasha gusaranganya? Ese koko barabishaka? Cyangwa ni igitutu ubu twabashyizeho? Bazagura umwanya ariko ntibazagura igihe”.

Chameleone avuga ko bashaka inzira zategura ejo heza h’abazaza. Ati: “Benshi muri twe turacyizeye kandi turi kumwe ngo tugere ku mpinduka”.

Mu kwezi kwa karindwi, uyu mwaka  Jose Chameleone yari  yatangaje ko nyuma y’igihe gito agaragaje ko atagishyigikiye Perezida Museveni, uyu Museveni yahise yivana ku rutonde rw’abakurikira uyu muhanzi kuri Twitter.

Amwe mu magambo akomeye Jose Chameleone yanditse ku rubuga rwa Facebook.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger