AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Jackie Chandiru yagarutse i bumuntu nyuma yo kubikwa ko yapfuye

Umuhanzikazi wo muri Uganda Jackie Chandiru wari umaze igihe arwaye bikomeye nyuma yo gusarikwa n’ibiyobyabwenge yongeye gusaba umuryango we ko wamureka agakomeza gukora umuziki mu rwego rwo kureka kwicisha abafana be irungu.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu Rwanda cyane mu ndirimbo yitwa ‘Take It Off’ yakoranye na Urban Boyz.nyuma y’iminsi yari amaze mu bitaro yagaragaje ko yongeye gutora agatege ndetse ko ashobora kongera kuririmba nk’uko yari asanzwe abikora.

Jackie Chandiru wahoze mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi, nyuma yo kujyanywa mu kigo cyita ku basaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse bikamuviramo uburwayi bw’umutima bwatumye abagwa hakanacicikana inkuru zimubika yatoye agatege asaba umuryango we kumureka agakora ibyo yumva umutima we ukunze.

Inkuru dukesha howwebiz, ivuga ko yagarutse ndetse akaba asezeranya abafana kutazabicisha irungu vuba akaba yitegura kubasangiza indirimbo nshya no kugaragara mu bitaramo.

Jackie chandiru azwi cyane mu ndirimbo “Gold Digger”,”Take It Off ft Urban Boyz”, “Gwoyagala”, “Bakusigula Nyo”, “Oli Vitamini” n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi yigeze kubikwaho ko yitabye Imana azize ibiyobyabwenge
Jackie Chandiru yakunzwe mu Rwanda mu ndirimbo Take it off yafatanyije na Urban Boyz ikiri batatu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger