AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Igor Mabano aritegura gushyira hanze album ya mbere

Umuhanzi Igor Mabano ari muri gahunda yo gushyira hanzi Album ye ya mbere azitirira indirimbo ye yitwa ‘Urakunzwe’akaba yari amaze imyaka igera kuri ibiri ayitegura neza.

Umuyobozi wa Kina Music Ishimwe Clement unacungira inyungu uyu muhanzi, yatangaje ko iyi Album biteganyijwe ko azayimurika mu kwezi kwa Werurwe 2020 i Kigali.

Album ya Mabano izaba iriho indirimbo 12, harimo iz’amajwi n’amashusho n’izo abantu bagiye bakunda nka “Dear” “Mashuka”, “Back,” n’iyitwa “Iyo Utegereza”.

Ishimwe Clement avuga ko iyo ushyize album hanze uba winjiye mu buhanzi bya nyabyo, ko ari nk’urufunguzo rw’ubuhanzi.

Ati “Iyo ufite album ni ikintu kinini cyane.”

Kuba baratinze kumurika iriya album ngo byatewe no kubanza kuyitondera kugira ngo izasohoke imeze neza.

Igor Mabano ni umwe mu banyamuzika bake babashije kwamamara mu banyuze mu ishuri ryo ku Nyundo akaba n’umwe mu baharangije mbere.

Ubu ni Umwarimu wa muzika, aherutse no kwitabira Rwanda Day yabereye mu gihugu cy’Ubudage.

Igori Mbano aritegura gushyira hanze Albumu ye ya mbere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger