AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Edouce na bagenzi be babiri barokotse impanuka y’imodoka(Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere,Umuhanzi nyarwanda Edouce yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka nyuma y’uko imodoka yari arimo hamwe na bagenzi be yagongaga igipangu I Rulindo.

Ni impanuka yabaye mu gitondo hagati ya saa 6:30’ na saa 7:00’, ubwo bari bavuye i Gisenyi mu bukwe.

Edouce Softman yari kumwe n’abagenzi be Dj Dialo wari utwaye ndetse Billy, bakaba bavaga ku Gisenyi baza i Kigali.

Edouce yavuze ko yari impanuka ikomeye ndetse ikaba yatewe no kubura feri.

Yagize ati”Imana ikinze akaboko, ni kibazo cya feri cyabayeho, twari tuvuye i Gisenyi tugeze za Rulindo, kubera ko twari twavuye i Gisenyi amasaha akuze turavuga ngo reka tuze burajya gucya tugeze i Kigali. Haje kubaho ikibazo cya feri muri icyo gicuku cyose, tugonga igipangu ni cyo cyadutangiriye kuko iyo kitahaba tuba twisanze mu manga.”

Yakomeje agira ati”Umushoferi yabonye byanze ahita akubita igipangu cy’umuturage yabonaga hafi imodoka irangirika. Byabaye mu saa 6:30 saa 7:00’ za mu gitondo.”

Yakomeje avuga ko uko bari batatu nta n’umwe wagize ikibazo uretse kumva bikanze. Imodoka bakaba na yo bamaze kuyigeza i Kigali ubu iri mu igaraje.

Imodoka yabo yagaruwe n’igipangu cy’umuturage
Edouce na bagenzio be ntakibazo bagize
Twitter
WhatsApp
FbMessenger