AmakuruImikinoImyidagaduro

Umuhanzi Diamond agiye kugura ikipe ikomeye y’umupira w’amaguru

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yatangaje ko agiye gushora imari mu mupira w’amaguru akagura imwe mu makipe akomeye muri Tanzania akayihindurira izina akayita “Wasafi FC,” izina risanzwe ryitwa inzu ye itunganyirizwamo umuziki ikanafasha abahanzi ya WCB Wasafi Records na Televiziyo ye ya Wasafi TV.

Diamond ukomeje kugwiza ubutunzi akura mu muziki we binyuze mu bitaramo bikomeye agenda akoresha no gukorana n’amakompanyi akomeye muri Afurika akomeje kwagura ishoramari nyuma y’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Record, Wasafi Radio &TV ubu akaba agiye kugira n’ikipe ikomeye y’umupira w’amaguru n’ubwo atatangaje izina ry’iyo yifuza kugura.

Ibi Diamond yabitangarije kuri televiziyo ye ya Wasafi TV anabereye umuyobozi mu kiganiro ‘Sports Arena’ cyatambutse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020. Ni ikiganiro kandi cyananyuraga kuri Radiyo ya Wasafi FM ivugira ku murongo wa 88.9 FM mu gihugu cya Tanzaniano kuri Youtube Channel ya Wasafi Media.

Muri iki kiganiro yari yabanje gukangurira abakunzi be kuza kugikurikirana yagarutse kuri Sports yo muri Tanzania by’umwihariko ashima amakipe y’umupira w’amaguru muri iki gihugu urwego amaze kugeraho ahita anatangaza ko agiye kugura imwe mu zikomeye akayihindurira izina akayita “Wasafi FC.”

Diamond agiye kugura ikipe y’umupira w’amaguru
Akoresheje Instagram, Diamond yari yararikiye abakunzi be kuza gukurikirana iki kiganirokuri Wasafi Radio&TV

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger