AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Davis D, Kevin Kade na mugenzi wabo w’umufotozi Thierry Habimana barekuwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko abahanzi Davis D na Kevin n’umufotozi Thierry Habimana barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.Bari bakurikiranweho ubufatanyacyaha n’icyaha cyo gusambanya umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yaho urukiko rwasanze nta bimenyetso bikomeye ubushinjacyaba bwatanze ku buryo bakurikiranwa bafunze.

Urukiko rwategetse ko bahita barekurwa hagisomwa umwanzuro.

Kevin Kade na Habimana Thierry batawe muri yombi tariki 21 Mata 2021 naho Davis D we afatwa mu ijoro rya tariki 24 Mata 2021 ubwo yari mu kiganiro na Ally Soudy kuri Instagram.

Kuwa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 nibwo aba basore 3 baburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yari inshuro ya kabiri abaregwa bitabye urukiko kuko mu cyumweru gishize ubwo bitabaga bagaragaje inzitizi zirimo no kutabona dosiye y’ibyo baregwa.

Ubwo iburanisha ryatangiraga, umucamanza yabajije abaregwa niba buri wese yemera icyaha, uko ari batatu bavuga ko batemera ibyaha baregwa, ahubwo basaba urukiko ko rwabarenganura rukabarekura.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure uko ibyaha bashinjwa babikoze. Bwahereye kuri Davis D buvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu gusambanya uyu mwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba uyu mukobwa yaragiye kureba Kevin Kade kwa Davis D, akihagera uyu muhanzi agahita asohoka akabasigana, ari ikimenyetso simusiga cy’uko yari amuhaye rugari ngo yisanzure mu mugambi bari bateguranye.

Ibi bikamugira icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana utageza imyaka y’ubukure.

Ageze kuri Kevin Kade, Umushinjacyaha yavuze ko uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Yavuze ko ari Icyaha yakoreye kwa Davis D tariki 18 Mata 2021.

Umushinjacyaha yagaragaje ko iki cyaha Kevin Kade agishinjwa n’uwo yagikoreye wabitanzemo ubuhamya kuva mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

Iki ni icyaha kandi ubushinjacyaha bukurikiranyeho Habimana Thierry, buvuga ko yatahanye n’uyu mukobwa tariki 19 Mata 2021 bakararana ku buriri bumwe.

Umushinjacyaha yavuze ko Habimana yitwaje ko agiye gucumbikira uwo mukobwa, kuko ibirori barimo byarangiye amasaha akuze, bidashobora kuba impamvu igaragaza ko arengana.

Yagaragaje ko uyu musore nta rwego na rumwe rw’ubuyobozi yigeze agaragariza ko agiye gucumbikira umuntu wafashwe n’amasaha yo kugera mu rugo.

Umushinjacyaha yagaragarije Urukiko ko atumva impamvu Habimana yahisemo kurarana ku buriri bumwe n’uyu mukobwa niba koko atari agamije kwishimisha.

Yabwiye Urukiko ko guhana abantu bangiza abana batagejeje imyaka y’ubukure aribwo buryo bwonyine bwo guca intege n’abandi babiteganya.

Uko ari batatu, Ubushinjacyaha bwahise bubasabira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikorwa.

Mu kwiregura, Davis D yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko nta n’impamvu igaragara yakabaye afunzwe.

Yavuze ko nta gahunda n’imwe yari aziranyeho na Kevin Kade ko uyu mukobwa agiye kujya kumureba mu rugo. Icyakora ngo ubwo umukobwa yari amaze kuhagera we yahise asohoka kuko hari umuntu wari umuhamagaye kuri telefone.

Ikindi Davis D yabwiye Urukiko ni uko niba hari n’ibyo Kevin Kade yakoranye n’uyu mukobwa, we nta ruhare yabigizemo kuko ubwo yari akihagera we yagiye kwitaba telefone yari imuhamagaye akajya hanze.

Yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, cyane ko n’ibisubizo bya muganga byagaragaje ko uyu mukobwa atigeze anasambanyirizwa iwe.

Davis D yongeyeho ko Urukiko ruramutse rumurekuye by’agateganyo adashobora gutoroka ubutabera, nta kimenyetso na kimwe yasibanganya ndetse nta n’umutangabuhamya yatera ubwoba.

Ikigeretse kuri ibi, Davis D yavuze ko afite umutungo wafatwa nk’ingwate muri uru rubanza.

Kevin Kade yireguye agaragaza ko atigeze asambanya uyu mwana w’umukobwa.

Yavuze ko kimwe mu bigaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ari ukwivuguruza k’uyu mukobwa wabwiye Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ko ari Kevin Kade wamuhamagaye akamusaba kujya kumureba, nyamara umukobwa ahubwo ariwe wamuhamagaye.

Yaba we cyangwa umwunganira mu mategeko basabye urukiko kuzareba ibyavuye mu iperereza bakagenzura icyihishe inyuma y’uku kunyuranya imvugo.

Usibye ibi ariko, Kevin Kade yongeye kugaragaza ko hari n’igihe uyu mukobwa yavuga ko basambanye mu rwego rwo kwimenyekanisha cyane ko we asanzwe ari umukobwa wananiranye ushaka kwamamara.

Ibi uyu musore yavuze byiyongeraho raporo ya muganga igaragaza ko nta kimenyetso cy’uko Kevin Kade yasambanyije uyu mukobwa.

Yaba we n’umwunganizi we mu mategeko, basabye Urukiko kwigana ubushishozi dosiye yabo akarenganurwa.

Yagaragaje kandi ko adashobora gutoroka ubutabera mu gihe yaba arekuwe by’agateganyo, ndetse ko atatera ubwoba abatangabuhamya, ibi bikiyongeraho ko afite umwishingizi mu gihe yaba arekuwe.

Mu kwiregura kwa Habimana Thierry, yavuze ko kuba yaratahanye n’uyu mukobwa kubera ko amasaha yo gutaha yari yabafashe, akajya kumucumbikira atari byo yakazize.

Umwunganizi we mu by’amategeko yagaragaje iki gikorwa cyakozwe na Habimana nk’icy’urukundo ahubwo yagashimiwe.

Yongeyeho ko atigeze asambanya uyu mukobwa kuko nawe ubwe mu ibazwa yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ntaho yigeze avuga ko basambanye.

Kuba ntaho umukobwa ashinja Habimana, hakiyongeraho ko nta n’ikimenyetso cyabyo cyagaragajwe muri raporo ya muganga, uyu musore asanga byakabaye impamvu ikomeye yatuma arekurwa.

Abaregwa uko ari batatu n’ababunganira mu mategeko bose bakunze kugaragaza ko uyu mukobwa bashinjwa kuba barasambanyije n’ubundi asanzwe ari umwana udashobotse.

Impaka z’urudaca kuri raporo ya muganga

Abaregwa bose bahurije ku kuba raporo ya muganga yarerekanye ko akarangabusugi ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukobwa yatakaje, nta gihamya ko yagatakaje ubwo yasambanywaga n’aba basore. Ni mu gihe ahubwo igaragaza ko yagatakaje kera cyane.

Bose uko ari batatu kandi bagarutse kuri raporo ya kabiri ya muganga, yagaragaje ko nta masohoro cyangwa igikomere icyo aricyo cyose basanze mu gitsina cy’umukobwa.

Bagaragaje ko izi raporo zigaragaza ko uyu mukobwa atigeze asambanywa muri iriya minsi avuga.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba bakwitwaza ko ibisubizo bya muganga bigaragaza ko nta masohoro yasanzwe mu gitsina cy’uyu mukobwa, ari uko bakoresheje agakingirizo kandi ntaho bagaragaza ko kacitse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger