AmakuruImyidagaduroPolitiki

Umuhanzi Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi

Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, umunyamuziki akaba n’umumyapolitiki ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni muri Uganda yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ya Uganda mu masaha ya saa tanu zo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2020 ubwo yari agiye gukoresha inama hamwe n’abarwanashyaka be.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Bobi Wine yatawe muri yombi hamwe n’umunyamategeko we, ndetse na bamwe mu barwanashyaka be bibumbiye mu ishyaka rye ‘People Power’.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyatangaje ko Bobi Wine yari agiye gukora inama n’abarwanashyaka be mu gace ka Gayaza gaherereye mu karere ka Wakiso Police igahita imufata ikamufunga imuziza ko aho yari agiye gukoreshereza inama nta bwiherero buhari, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Kasangati muri Wakiso nk’uko umuvugizi wa Polisi DPC Musinguzi abitangaza.

Si Bobi Wine n’abambari be gusa batawe muri yombi kandi kuko amashusho yafashwe na Televiziyo ya NTV Uganda agaragaza n’umuyobozi w’aka gace ka Kasangati witwa Tony Kiyimba atabwa muri yombi na Polisi ubwo yari abajije impamvu Bobi Wine atawe muri yombi kandi afatiwe mu nzira ajya gukoresha inama abarwanashyaka be.

Daily Monitor kandi ikomeza ivuga ko aho polisi yafatiye Bobi Wine habaye igisa n’imirwano ku barwanashyaka be bageragezaga kurwanya Polisi maze igahosha izi mvururu ikoresheje ibyuka biryana mu maso.

Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] ni umuhanzi w’icyamamare ukaba n’umunyapolitiki wanabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda. Bobi Wine yakunze kumvikana mu kudapfana ijambo agaragaza ibitagenda neza no kunenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni kuri ubu uri mu rugendo rw’iminsi 6 yiyibutsa uko yafashe ubutegetsi mu 1986.

Bobi wine ashyigikiwe n’abanya Uganda batari bake biganjemo urubyiruko rugize umubare munini w’abatuye igihugu cya Uganda, akaba yaragiye atabwa muri yombi inshuro nyinshi ashinjwa ubugambanyi kimwe n’abandi banyapolitiki batari ku ruhande rwa Museveni nka Cyiza Besigye n’abandi.

Aho Bobi Wine yafatiwe habaye imvururu Polisi ikoresha ibyuka biryana mu maso

Photos: NTV & Daily Monitor

Twitter
WhatsApp
FbMessenger