AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Ali Kiba agiye kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru

Umuhanzi Ali Sareh Kiba ashobora kwinjira muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Tanzania ( Tanzanian Premier League) nk’umukinnyi mu kwezi gutaha.

Ikipe ishobora gusinyisha uyu muhanzi ni ikipe ya Coastal Union izamutse vuba mu cyiciro cya mbere cya champiyona ya Tanzania, umuyobozi w’iyi ekipe witwa Steven Mguto aganira na Radiyo imwe yo muri Tanzania  yavuze  ko ubu ubuyobozi by’iyi kipe buri mu biganiro n’uyu muhanzi ku buryo bigenze neza nawe yakwiyongera mu bakinnyi bashya biyi ekipe.

Uyu muyobozi w’iyi ekipe yagize ati “Mu by’ukuri dusigaranye iminsi mike ngo turangiza ibyo kugura no kugurisha abakinnyi kandi ibyo byose tuzabimenya mu minsi ibiri iri imbere. Turi kurangiza amasezerano n’abandi bakinnyi ariko ntacyo twamuvugaho (Ali Kiba) kuko atarasinya. Aramutse se ahinduye ibitekerezo? Gusa turashaka kumusinyisha biramutse bigenze neza.”

Benshi bemeza ko uyu muhanzi wamenyekanye cyane kubera umuziki ngo uretse impano afite yo kuririmba ngo afite indi mpano yo gukina umupira w’amaguru n’ubwo we abikora yishimisha bisanzwe.

Gusa hari abari kwibaza uko iyi ekipe izakinisha uyu mukinnyi dore ko amaze igihe kinini atitoza gusa Steven Mguto yabamaze impunge avuga ko n’ubwo Ali Kiba atari mu bihe byiza kuko amaze igihe kinini atitoza, ngo ntibyababuza kumushyira mu bandi bakinnyi bazakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Kugeza ubu uyu muhanzi w’icyamamare mu muziki wa Tanzaniya (Bongo Flava) na handi ku Isi ntacyo aratangaza kuri iyi nkuru nubwo bifatwa nkibigoranye ko yareka umuziki akayoboka umupira w’amaguru , muri we atigeze ashyira imbere nko kuririmba.

Uyu muhanzi ngo uretse kuririmba ngo afite n’impano yo gukina umupira w’amaguru
Ali Kiba mu myitozo akina umupira yishimisha bisanzwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger