AmakuruUbukungu

Umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali uzatangira kubakwa mu Ukuboza

Umuhanda wa gari ya moshi uhuza umujyi w’u Rwanda na Tanzania ni ukuvuga umujyi wa Isaka wo muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda, imirimo yo kuwubaka izatangira kubakwa mu Ukuboza 2018.

The East African yanditse ko ibihugu byombi byemeranyije ku buryo bwo gutera inkunga iyubakwa ry’uyu muhanda ndetse no kwihutisha iki gikorwa  n’ubwo itangazo rihuriweho n’impande zombi rigaragaza ko uzatangira kubakwa ari uko uzawukaba yatangajwe.

Uyu mushinga uzatwara miliyari $2.5, zirimo miliyari $1.3 zizatangwa na Tanzania n’u Rwanda ruzakoresha miliyari $1.2. Uyu muhanda wa gari ya moshi ureshya n’ibilometero 571.

Igihe uzaba wuzuye uzagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, guteza imbere ubukungu no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ubwo yari murugendo rw’akazi yagiriye muri Tanzania muri Mutarama 2018, yemeranyije na John Pombe Magufuli wa Tanzania kwihutisha uyu mushinga.

Hagati aho inyigo y’umuhanda wa Gari ya Moshi uzajya ukura imizigo ku Cyambu cya Dar es Salaam uyijyana mu Rwanda, u Burundi n’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Congo yarasojwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger