AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yateye icyuma umugabo we aramwivugana amuziza ko atamuhahiye kuri Noheli

Ku.munsi wa Noheki umugore wo mu gace kitwa London barber street muri Majidun Awori mu mujyi wa Lagos,umugore uzwi nka Christiana Ado yateye umugabo we icyuma arapfa ngo kuko atamuhahiye.

Uyu mugore n’umugabo bari bimukiye muri ako gace vuba ariko byarangiye umwe yishe undi.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bibitangaza, Christiana n’umugabo we batangiye gutongana mbere yanoheli kubera ko umugabo atashoboye gutanga amafaranga yo kwizihiza Noheri.

Christiana n’umugore wiberaga mu rugo bivuze ko nta kazi yari afite gashobora kwinjiza amafaranga cyane ko bari bakiri bashya muri kariya gace.

Ntabwo byavuzwe niba ari amahitamo y’uyu mugore kuguma mu rugo. Aba bombi ntabwo bari bizwi cyane muri kariya gace.

Uwabyiboneye yavuze ko bumvise induru y’umugabo maze bihutira kureba ikibate basanga yatewe icyuma n’umugore we. Nyir’inzu yahise abimenyesha abapolisi maze batangira gukurikirana ikibazo.

Mu ibazwa,Christiana yemereye Polisi ko yishe abishaka umugabo we. Yavuze ko yarakaye cyane kubera ko uyu mugabo atamuhaye amafaranga yo gutegura amafunguro yihariye kuri Noheri. Aba bombi bafitanye abana batatu.

Polisi yemeje ibyabaye,ivuga ko uyu mugore yasabye umugabo we amafaranga yo guhaha ariko umugabo amubwira ko ntayo afite. Ibi byateje impaka umugabo aramukubita.

Aba bombi bararwanye maze umugore ararakara ajya mu gikoni afata icyuma arakimutera.

Icyahuruje abaturanyi ni induru y’umugabo nyuma yo guterwa icyuma aho basanze ari kuvirirana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger