AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yateraguye ibyuma abana 14 mu kigo cy’ishuri bamwe barapfa

Umugore uzwi ku izina rya Liu ukomoka mu gihugu cy;Ubushinwa yibasiye ikigo cy’inshuke ateragura ibyuma abana bacyigamo 14 barakomereka abandi babiri bahaburira ubuzima.

Uyu mugore w’ imyaka 39, yakoreye iki gikorwa mu mujyi wa Chongqing mu karere Banan mu gihugu cy’ Ubushinwa ahagana mu ma saa Tatu n’igice z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018.

Icyuma uyu mugore Liu yakoresheje mu gitero yagabye kuri abo bana ni icyuma kifashishwa mu guteka. Byabaye ubwo aba bana bari bavuye gukina(recreation) basubiye mu ishuri.

Polisi y’Ubushinwa yatangarije Televiziyo y’ Abanyamerika CNN ko impamvu yagabye iki gitero ku bana ari uko guverinoma y’ Ubushinwa imufata nabi, gusa haracyashakishwa impamvu yatumye yibasira abana bato ntajye ku bantu bakuru.

Nyuma y’iki gikorwa Polisi yahise ita muri yombi uyu mugore kugira aryozwe amarorerwa n’ihohoterwa rikubiyemo ubwicanyi yakoreye abana bato, nyuma y’uko imiryango abana bahohotewe bavukamo bari bashaka kumwivugana bamwihanira ku giti cyabo.

Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko abana babiri bahise bapfa abandi bakajyanwa kwa muganga ari inkomere zirimo izirembye cyane kuko ubutabazi bwahageze bamaze kuva amaraso menshi ashoboka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger