AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yarumye igitsina cy’umugabo we bimuhindura indembe

Umugabo witwa Robert Kagurisi utuye ahitwa Bwesigiro muri Bwambara mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, ari mu bitaro nyuma y’aho umugore we witwa Visita Tukamuhebwa amurumye ubugabo ubwo batonganaga bapfa ko yanze kurya ibiryo yamutekeye.

Kuwa Gatandatu nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu gice cya Kigezi, Elly Maate yabitangaje, Kagurisi yavuye kunywa, aza yasinze, umugore amusabye kurya aranga, baratonga, bivamo kurwana, umugore amuruma igitsina, ajyanwa ku bitaro.

Afande Maate ati:’’Mu kwirwanaho yamurumye udusabo tw’intanga ahita ajya kwihisha’’.

Avuga ko n’ubundi aba bombi bari bafitanye ibibazo ubuyobozi bwagiye bujyamo ariko umuti ntuboneke.

Tukamuhebwa ubu arashakishwa mu gihe umugabo we akiri mu bitaro byitwa Divine Clinic biri ahitwa Kikarara nk’uko Chimp. ibitangaza.

Mu minsi mike ishize, umugore witwa Milly Kyobusingye na we yari yakase ubugabo bwa Benon Tugumisiriza wo muri Rukungiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger