AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Umugore yakatiwe ashinjwa kugaburira umwana abereye mukase amaraso y’imihango avanze n’intoryi

Muri Uganda, urukiko rwo mu Karere ka Mukono muri Uganda rwakatiye umugore witwa Annet Namata, ushinjwa kugaburira umwana abereye mukase amaraso y’imihango avanze n’intoryi ku ngufu.

Umucamanza witwa Patience Koburunga kuwa 26 Nzeri uyu mwaka yanzuye ko Annet agomba gukatirwa imyaka ibiri nyuma y’uko ahamwe n’icyaha agahita anacyemera atabanje kugora ubutabera.

Uyu mucamanza yavuze ko bamugabanyirije igihano cyo gufungwa kuva ku myaka irindwi bitewe yemeye icyaha atagoranye. Yakomeje avuga kandi ko uyu mugore asanzwe afite abandi bana batatu agomba kwitaho.

Abaturanyi ndetse n’umugabo w’uyu mugore witwa Yunusu Lungu bavuze ko batishimiye umwanzuro w’urukiko. Bemeza ko iki gihano kidakarishye ku kitatuma n’abandi bagore bazibukira kuba bakora icyaha nk’iki.

Lungu avuga ko umugore we yakagombye gufungwa imyaka myinshi kugira ngo bimubere isomo.

Ati “ Bakamufunze imyaka myinshi ariko ntacyo nabanze ajye muri gereza yumve wenda byamusigira isomo.”

Namata yahamwe n’icyaha cyo kuba yaragaburiye ibiryo birimo amaraso y’imihango n’intoryi umwana abereye mukase kuwa  6 Kamena 2019.

Namata yahise yemera ku nshuro ya mbere y’urubanza kuwa 7 Kanama avuga ko yabikoze ariko ko abisabira imbabazi.

Abenshi mu bakurikiranye uru rubanza, bavuga ko iki gihano cy’urukiko ntaho gihuriye n’uburemere bw’icyaha cyakozwe, bakaba bifuza ko ubucamanza bwahindura icyemezo bwafashe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger