Amakuru

Umugore w’umutima ukomeye yajugunyiye umwana we abantu atazi ubwo yari mu nyubako iri gushya

Umugore wajugunyiye abantu atazi umwana we ari mu nzu yuzuye umwotsi yo mu mujyi ukora ku nyanja wa Durban muri Afurika y’epfo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ukuntu ashimira abarokoye umwana we w’umukobwa, uzuzuza imyaka ibiri mu kwezi gutaha.

Naledi Manyoni, w’imyaka 26, yagize ati: “Icyo nashoboraga gukora cyonyine kwari ukwizera abantu ntazi na busa”. Yongeyeho ko ubu we n’umwana we bameze neza.
Inyubako bari barimo yakongejwe n’abasahuraga mu myigaragambyo yatewe n’ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Jacob Zuma w’imyaka 79, mu kwezi gushize yahamijwe gusuzugura ubucamanza, nyuma yuko yanze kwitabira iperereza kuri ruswa yo mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
Nijoro ku wa gatatu w’icyumweru gishize ni bwo yishyikirike polisi atangira igifungo yakatiwe cy’amezi 15.

Ariko ibi byateje imyigaragambyo irimo urugomo, ibitero byo gutwika, ndetse n’abafatiranye iki gihe bagasahura mu ntara avukamo ya KwaZulu-Natal, binagera no mu yindi mijyi minini imwe n’imito.

Abantu batari munsi ya 72 bamaze gupfira mu cyo Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko ari rumwe mu rugomo rubi cyane rubayeho muri iki gihugu kuva mu myaka ya 1990, mbere yuko harangira ubutegetsi bw’ivanguramoko buzwi nka apartheid.

Muri iyi myigaragambyo, Madamu Manyoni yagaragaye ajugunya umwana we Melokuhle, ubwo bari hejuru mu nyubako yo ku muhanda uri rwagati mu mujyi wa Durban ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, iyo nyubako yamaze kugerwamo n’abasahuzi.

Abasahuraga mu maduka yo mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako, bari batangiye gutwika n’igice cyayo cy’aho Madamu Manyoni yari amaze igihe asura umukunzi we.

Bari bari mu igofora rya 16 ry’iyo nyubako ubwo babonaga umwotsi urimo kuzamuka.

Icyuma kimanura kikanazamura abantu mu nyubako y’amagorofa, kizwi nka ‘lift’ cyangwa ‘ascenseur’, ntabwo cyarimo gukora kubera umuriro.

Rero Madamu Manyoni yirutse afite ubwoba bwinshi amanuka ku ma escarier ashigatiye umwana we.

Ariko ntiyashoboye kugera ku gice cyo hasi cy’iyo nyubako kuko cyari cyafunzwe.

Avuga ko yashoboye kwihata akagera ahari ibaraza ku igorofa ya kabiri, aho yasabiye ubufasha abahisi n’abagenzi (abatambukaga hafi aho).

Yagize ati: “Ikintu natekerezaga gusa kwari ugutuma umwana wanjye abaho”.

bazimya umuriro bahageze hashize hafi iminota 20, nyuma yuko imbaga y’abantu yari yatangiye gutabara abandi bari muri iyo nyubako, ikoresheje inzego, ari na bwo Madamu Manyoni yongeye gusubirana n’umukobwa we.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko hafi saa sita za nijoro bashoboye gusubira mu cyumba cyabo cyo muri iyo nyubako.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger