AmakuruImyidagaduro

Umugore wa Will Smith yasobanuye uko yari yarabaswe na filime z’ubusambanyi

Jada Pinkett Smith, w’umukinnyi wa filime akaba n’umugore w’icyamamare Will Smith yavuze ko yigeze kuba imbata ya filime z’ubusambanyi mbere yo guhura n’umugabo we.

Jada Pinkett ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro gica kuri Facebook (Live) cyitwa Red Table Talk cyavugaga ku ngaruka zo kureba filime z’ubusambanyi ku mibanire y’abakundana.

Muri iki kiganiro Pinkett w’imyaka 47 yaganiraga n’umukobwa we Willow ndetse na nyina umubyara Adrienne Norris.

Jada Pinkett yavuze ko yari abayeho nabi akiri muto kuko buri gihe atabaga afite icyo ari gukora yabaga areba filime z’ubusambanyi. Yari yarageze aho atangira urugamba rwo kwifata byaramunaniye.

“Kera nigeze kubatwa na porno, ariko nari ntaratangira gukundana. Mubyemera cyangwa mubihakane.”

Yasobanuye ko buri igihe yabaga ari kuzireba yumvaga atuzuye. Yongeraho ko hari filime zimwe zirimo ibintu bikarishye yarebaga akamara iminsi yahungabanye.

Jada Pinkett yavuze ko we na Will Smith bamaranye imyaka 22 kubera kwihanganira amakosa yagiye abaho hagati yabo, ku buryo hari n’igihe cyageze buri umwe agashaka ko batandukana ariko bikarangira badatandukanye.

Umugore wa Will Smith yahishuye ko yigeze kuba imbata ya filime z’ubusambanyi Jada Pinkett Smith, w’umukinnyi wa filime akaba n’umugore w’icyamamare Will Smith
Muri iki kiganiro Red Table talk ,Jada Pinkett  yaganiraga n’umukobwa we Willow Smith ndetse na nyina umubyara Adrienne Norris.
Will Smith na Jada Pinkett basezeranye mu 1997, ubu bafitanye abana babiri, Jaden Smith na Willow Smith.

 

https://web.facebook.com/redtabletalk/videos/1058364161013339/?t=0

Twitter
WhatsApp
FbMessenger