AmakuruImyidagaduro

Umugore wa Humble Jizzo yamusigiye uruhinja yisubirira muri Amerika

Umugore wa Humble Jizzo yerekeje muri Leta zunze ubumwe za Amerika asigira umugabo we umwana baherutse kwibaruka ngo asigare amwitaho.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Kanama 2018 nibwo Humble Jizzo , umugore we witwa Amy Blauman n’umwana wabo bagaragaye ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Uyu mugore wa Humble Jizzo yari agiye gufata rutema ikirere ngo yerekeze iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda z’akazi.

Humble Jizzo uririmba mu itsinda rya Urban Boys na mugenzi we Nizzo, yavuze ko impamvu umugore we amusigiye umwana ari uko bitari gushoboka ko ajya mu kazi ajyanye umwana bityo ko ariyo mpamvu yamusigiye inshingano zo kwita ku imfura yabo kandi ko umugore azagaruka vuba.

Amy Blauman umufasha wa Humble Jizzo asubiye muri Amerika ny’uma y’igihe gito cyari gishize aba bombi bavuye muri iki gihugu aho bari bagiye mu myiteguro yo kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Humble Jizzo yasigaranye inshingano zo kwita ku mwana

Photo: Inyarwanda

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger