AmakuruAmakuru ashushye

Umugore avuga ko nta wamurutira umugabo we nubwonhari abavuga ko yashakanye n’ikidayimoni (Amafoto)

Sebazungu Casianne, ni umugabo utuye muntara y’amajyepfo , akarere ka nyamagabe , Umurenge wa Tare, akaba yaragize ibyago byo gushya mw’isura (mu maso) , umugore we avugako yashakanye nawe yarahiye mw’isura ibintu bitamworoheye nagato kubera induru zabantu batandukanye yewe harimo nabo mu muryango wiwe.

Uwimana Speciose, ni umugore wa Casianne uyu avugako kubera ko yari yararangije gufata umwanzuro wo kuzabana na we ntacyari bukorwe ngo yumve amabwire ati : ‘’ narinarangije guhitamo kandi uko abandi bamubonaga nge siko namubonaga’’.

Yakomeje avugako bashakanye abibona ko afite icyo kibazo mw’isura ye , biryo rero ntawundi waribuze kumwereka ibyo warangije kubona , bagenzi be babakobwa ngo bamubwiraga ko atazashobora kumusoma ngo biryo rero ko yamwanga undi nawe arabatsembera

Umunyamakuru wa Afrimax tv yageze muruyu muryango bamubwirako nanubu bakibaha akato , ngo iyo bamubonye atambuka bamwe bavugako igikombe anywesheje amazi ntawagikoraho cyangwa ko batakicarana nawe kumeza ngo basangire ibyo kurya.

Sebazungu Casianne , avuga ko yahiye aguye muziko ngo icyo gihe yarafite imyaka 18 y’amavuko , iwabo bari bamusigiye inkono agomba guteka , bagarutse basanga yaguye muziko yashiririye , bihutiye kumujyana kwa muganga kumuvuza , aho kwamuganga avugako yamazeyo imyaka 2 ari mu bitaro.

Nyuma yaje koroherwa maze arataha nibwo yatangiye igitekerezo cyo kuzana umugore , ariko avugako abakobwa benshi bamubenze karahava , kuko hari nuwo yagerageje kuzana mu rugo yamuhishe isura , ngo akuyemo ingofero uwo mukobwa ariruka amubwira ko yari kuba yaramwiyeretse na mbere hose.

Casianne avugako yaje guhura nuyu Speciose baraganira gake gake uyu we aza kumwemerera kubana , ati : ‘’sinari nizeye ko ibyo ambwiye ari ukuri kugeza ubwo nabonye aje tukibanira kugeza nanubu turacyari kumwe’’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger