Amakuru

Umugiliki w’Umunyamahirwe yarokotse ya mpanuka y’indege yatwaye ubuzima bw’abantu 157

Antonios Mavropoulos ukomoka mu gihugu cy’ u Bugiliki, yatangaje ko yakabaye ari umuntu wa 158 wapfiriye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yabaye ku munsi w’ejo, gusa arokorwa n’uko iyi ndege yamusize kubera gukererwa.

Uyu mugabo washimangiye aya makuru agaragaza itike y’indege yari yaguze, yavuze ko imiryango y’indege bayifunze akiri hanze kuko yari yakereweho iminota ibiri.

Ni mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’iwabo yitwa ALPHA TV.

Yagize ati” Abantu binjiye mbabona. Nari narakaye cyane kuko bari batumye nanjye ntinjira.”

Mavropoulos yavuze ko yari agikurikirana umuzigo we ari na yo mpamvu indege itigeze imutegereza. Iki ni na cyo cyonyine cyatumye adapfana n’abantu 157 bari bari muri iriya ndege yakoze impanuka nyuma y’iminota itandatu ivuye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia yerekeza i Nairobi muri Kenya.

Nyuma y’imenyekana ry’ariya makuru, Polisi yamukozeho iperereza kuko ari we muntu wagombaga kujyana n’iriya ndege utarigeze ayipfiramo. Byari mu rwego rwo kureba niba hari aho yaba afitanye n’impanuka.

Yavuze ko ntaho ahuriye n’impanuka yabaye, ko ahubwo umuzigo yari afite ari wo wanatumye Polisi itagira byinshi imubaza.

Iyi ndege yakoze impanuka yari itwaye abagenzi 149 n’abakozi bayikoramo umunani. Aba bose baburiye ubuzima muri iriya mpanuka. Umunyarwanda Musoni Jackson ni umwe mu mbaga nyamwinshi yapfiriye muri iriya mpanuka yabaye mu gitondo cy’ejo ku cyumweru.

Itike y’indege Antonios Mavropoulos yari yaguze.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger