AmakuruUtuntu Nutundi

Umugeni yakoze ibara afatwa ari gusambana n’umusore bahoze bakundana mbere ku munsi w’ubukwe

Umugeni yatunguye benshi nyuma yo kugwirwa gitumo ari gusambana n’umusore bahoze bakundana muri koridoro yo mu nzu y’umusore bakoranye ubukwe,.

Ibi byabaye muri Nigeria ubwo bamwe bari bitabiriye ubukwe, bari bahugiye ku kunywa no kwishimira ibirori, umugeni yagiye nk’ugiye hanze gato, abandi bakomeza kwinywera.

Uyu mugeni yari yahanye gahunda n’umusore bakundanye mbere, abari aho babonye umugeni wari ugiye atinze, bajya hanze ngo barebe uko bimeze.

Mu kumushakisha, basanze ikanzu y’ubukwe yayizamuye, nyamusore yamuhereye inyuma (doggy style) rwahanye inkoyoyo.

Abari aho cyane ko bari biyakiriye mu rugo rushya rw’abageni nk’ uko Pulse Ghana ibitangaza, barumiwe.

Uwabaguye gitumo ni nyina w’umusore gusa ngo yagerageje kubihishahisha n’ubwo n’abandi babibonye.

Uwatanze amakuru avuga ko uyu mubyeyi yabicecetse kugira ngo ibintu bitazamba ku munsi wakabaye ari uw’ibyishimo.

Abenshi mu babutashye bagiye bajujura bibaza ibyabaye, bavuga ko uwo mu-ex atakabaye yatumiwe ndetse bakibaza uko ejo hazaza ku kwizerana muri urwo rushya hazaba hameze.

Bikomeza kugaruka mu mpaka hagati y’abantu niba koko bikwiriye ko umu-ex atumirwa mu bukwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger