Amakuru

Umuganga yahawe igihano gikakaye azira gutera inda umurwayi wo mu mutwe

Umugabo wo muri Arizona yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira gusambanya ku ngufu umugore wari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe,amutera inda ndetse abyarira ku ivuriro riyoborwa n’uyu mugabo.

Nathan Sutherland wahoze ari umuforomo ashinjwa icyaha cyo gusambanya ku ngufu uyu murwayi usanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe , ku ivuriro rya Hacienda HealthCare mu mujyi wa Phoenix.

Yatawe muri yombi muri 2018,nyuma y’aho ibipimo bya ADN/DNA bye byerekana ko ari se w’urwo ruhinja.

Mu kwezi kwa cyenda, Sutherland yemeye icyaha cyo gusambanya uyu muntu ukuze ariko utaragize ubushobozi bwo kwirwanaho.

Uyu mugore yari afite imyaka 29 ubwo yabyaraga uyu mwana, bivugwa ko yari arwariye muri iryo vuriro kuva akiri umwana muto.

Uretse gufungwa, Sutherland azakomezagucungishwa ijisho ubuzima bwe bwose asigaje, yongere ashyirwe mu gitabo cy’abakoze ibyaha bishingiye ku gitsina (délinquant sexuel/sex offender) mu gihe azaba avuye muri gereza.

Mu itangazo ryasubiwemo n’ibinyamakuru bya Amerika, umucamanza w’akarere ka Maricopa, Allister Adel, avuga ko iki ari cyo gihano gishoboka gikwiye guhabwa Sutherland wamaze kwemera icaha.

Umupfasoni Adel yongeyeho ko iki gihano “cyafashwe hisunzwe ingingo nyinshi zirimo ko uwo yasambanyije nta bushobozi yari afite.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger