AmakuruUtuntu Nutundi

Umuganga warumaze kwivugana abarwayi 85 yakaniwe urumukwiye

Uwahoze ari umuganga yakatiwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma y’aho yahamiwe n’icyaha cyo kwica abarwayi 85 mu mavuriro abiri yo mu gihugu cy’Ubudage.

Niels Högel yari asanzwe afunzwe ubuzima bwose ku cyaha cyo kwica abantu abahaye umuti wica ku ndwara y’umutima hagati y’imyaka ya 1999 na 2005.

Azwi nk’umwicanyi ukomeye  muri iki gihe mu gihugu cy’Ubudage.

Abacamanza bavuze ko uyu muganga yahitanye abo barwayi agamije kwiyemera kuri bagenzi be mu kugerageza guhembura abarwayi barembye.

Umwe mubo bakorana yabwiye ikinyamakuru Bild ko Högel yakoze ibi bagite kure ye, nyuma y’ukuntu yabigizagayo yigira umuntu ushobora kuzura bantu.

Ku munsi wa nyuma w’urubanza rwe, Högel w’imyaka 42 y’amavuko, yasabye ko imiryango yabuze ababo ariwe ubahitanye yamubabarira ku byaha bye ashinjwa by’agahomamunrwa.

Yavuze ati: “Ni ukuri ndashaka kubasaba imbabazi kuri ibyo byose nabakoreye muri iyo myaka yose”.

Högel akekwaho no kuba yarishe abarwayi ijana mu bitaro bya Delmenhorst na Oldenburg byo muri iki gihugu. Polisi ivuga ko ashobora no kuba yarahitanye abari hejuru yaho akifashsha uburyo bwo kuzimangatanya ibimenyetso.

Ibitangazamakuru byo mu Budage bivuga ko Högel yemeye ko yishe 55 ariko leta yo ikavuga ko ari 85.

Umucamanza Buehrmann wasomye uru rubanza yavuze ko ababajwe n’uko leta itarashoboye “kumara amakenga” imiryango myinshi yabuze abobo.

Ubu bwicanyi bwa Högel bwatahuwe ubwo yafatwaga mpiri arimo guha umurwayi umuti atari yandikiwe mu mwaka wa 2005 i Delmenhorst.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger