AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yivuganye umugore we bapfuye inzitiramibu

Ubuyobozi bwa polisi muri Nasarawa bwataye muri yombi Ovye Yakubu, akekwaho kwica umugore we, Esther Aya Anjugu.

Nasarawa bwataye muri yombi Ovye Yakubu, akekwaho kwica umugore we, Esther Aya Anjugu.

Ku wa gatanu, tariki ya 7 Mutarama 2022,nibwo aya mahano abereye mu rugo rw’aba bashakanye i Sabonpegi-Shabu mu gace ka Lafia Lafia y’Amajyaruguru.

Byavuzwe ko ushinjwa yakubise umugore we kugeza apfuye nyuma yo gutongana bapfa inzitiramubu.

Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera wahisemo ko amazina ye adatangazwa yemeje ko havutse impaka zikomeye hagati y’aba bashakanye ubwo ukekwaho icyaha yageragezaga guhagarika umwubatsi gushyira inzitiramubu ku idirishya ryabo nyuma y’uko yari yahamagawe n’uyu mugore.

Yavuze ko umugabo yakubise umugore we igihe yashimangiraga ko uyu mwubatsi agomba gukomeza akazi yamuhaye.

Yakomeje agira ati: “Nyakwigendera yasabye umwubatsi kugira ngo ashyire inzitiramubu mu madirishya kugira ngo akumire imibu, ariko umugabo ahagarika umwubatsi, umugore arabyanga, amaherezo umugabo atangira kumukubita.”

Ku wa gatandatu, tariki ya 8 Mutarama,nibwo, ASP Ramhan Nansel yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi,mu kiganiro yagiranye n’ikigo ntaramakuru muri Nijeriya.Yavuze ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi umunsi byabaye.

Nansel yavuze ko iperereza rigikomeje mu ishami rya Leta rishinzwe iperereza ku byaha, Lafia, kugira ngo hamenyekane ibyabaye.

Yavuze ko umurambo w’uyu mugore wabitswe muri morgue kugira ngo usuzumwe nyuma y’urupfu.

Hagati aho, uriya mwubatsi uvugwa na we wasabye ko izina rye ridatangazwa, yemeje ko ukekwaho icyaha yamwirukanye ubwo yari ashyigikiwe na nyakwigendera kugira ngo ashyireho inzitiramubu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger