AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yitwikiye imbere ya White House ahita apfa (Amafoto)

Umugabo witwa Arnav Gupta yitwikiye imbere y’inzu ibamo umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe za Amerika ahita yitaba Imana kubera ububabare bw’ibisebe by’inshi byari byuzuye umubiri we wose.

Uyu mugabo yitwitse ejo kuwa Kane Taliki 30 Gicurasi 2019, ahita ashyiramo umwuka.

Igiporisi cya Washington cyatangaje ko Arnav yitwitse yari muri ‘Ellipse Park’ aho imodoka ziparika nyuma yuko kuwa Gatatu taliki ya 29 yari yatorotse umujyi wa Montgomery mu murwa mukuru wa Alabama aho yari asanzwe aba yerekeza mu mujyi wa Washington.

Nyuma yuko aburiwe irengero umuryango we wagejeje ikirego kuri Polisi bababwira ko bagiye kumukurikirana ibi byatumye Police itangira iperereza ryayo ryimbitse kuri uyu mugabo wari waburiwe irengero.

Nyuma y’umunsi umwe abuze uyu mugabo yaje kugaragara hafi ni nzu ya White House arimo gushya polisi ikimukubita ijisho yahise imufatira hafi iramuzimya ihita imusubiza kwa muganga gusa akigezwayo bahise batangaza ko uyu mugabo amaze gushiramo umwuka.

TMZ dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu musore ashobora kuba azira ibiyobyabwenge ngo kubera ko yanywaga ikitwa K2 ndetse na marijuana ndetse n’ikindi kitwa ‘Phencyclidine’ , ibi ngo bishobora kuba aribyo byatumye ata ubwenge agatangira kwiruka mu muhanda nyuma yahoo akaza kwitwika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger