AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yishwe azira gushingiranwa n’umukobwa wo mu baherwe

Umugabo wo mu Buhinde witwa Pranay Kumar w’imyaka 24 yiciwe imbere y’umugore we Amrutha Varshini utwite  nyuma y’amezi cyenda barushinze. azira kuba yarashakanye na Varshini w’imyaka 23 umukobwa wo mu muryango ukize.

Polisi yo mu gihugu cy’Ubuhinde ivuga ko Se w’umukibwo ari we washatse abicanyi akabishyura ngo bajye kwica uyu musore washatse umukobwa we amuziza ko ari umukene.

Umwicanyi wishe nyakwigendera kugeza ubu ntabwo aratabwa muri yombi, gusa Polisi yo muri ako gace yabwiye ibitangazamakuru byakurikiranye iyi nkuru ko bafashe se w’umukobwa ,T Maruthi Rao niwe uri gukorwaho iperereza.

Amashusho yafashwe na kamera zo ku muhanda agaragaramo umugabo muremure ufite umuhoro mu ntoki watatse nyakwigendera amuturutse inyuma akamutema ijosi inshuro ebyiri paka apfuye. Umugore  wari unatwite ahunga agana mu bitaro bya Jyothi Hospital biri ku birometero 93 uvuye  mu mujyi wa  93 miles from Hyderabad.

Pranay Kumar wishwe yari yarashyingiranwe na  Amrutha Varshini muri Mutarama uyu mwaka bashyingiranwa batitaye ku bibazo by’imiryango yabo dore ko Se bukwe w’umusore atashakaga ko umukobwa we ashyingirwa mu mu ryango w’abakene.

Amashusho yafashwe na kamera zo ku muhanda CCTV yerekana uko ubwicanye bwagenze
Pranay na Amrutha bari bamaze amezi icyenda barushinze ariko umuryango w’umukobwa udashaka uyu musore 

Amrutha Varshini abaye umupfakazi azira gukundana n’umuhungu wo mu bakene

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger