AmakuruUbukungu

Umugabo yatawe muri yombi azira kwiba akayabo mu rugo yakoragamo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga kubufatanbye n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bafashe Ndagijimana Emmanuel ukekwaho kwiba amadorari y’amanyamerika ibihumbi $5500 ahwanye na Miliyoni 4,800,000Frw mu rugo yakoragamo akazi k’ubuzamu ruherereye mu kagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro.

Mbarushimana Yves Theoneste wibwe aya mafaranga tariki 23 Ugushyingo, avugako nyuma yo kwibwa Ndagijimana wari umuzamu mu rugo rwe yahise ata akazi ariyo mpamvu yihise akeka ko ariwe wamwibye akihutira kumenyesha inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko Mbarushimana akimara kubona ko yibwe yahise ashyikiriza ikirego Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ishami rya Kicukiro narwo rubimenyesha urwa Muhanga aho Ndahimana akomoka, bafatanyije na Polisi hatangira ibikorwa byo ku mushakisha.

CIP Karekezi yakomeje aavuga ko bakimara guhabwa ayo makuru ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu bahise bakora umukwabu wo kumufata.

Yagize ati”Twaje kumenya amakuru ko atigeze agera aho iwabo tugenzura no mu nshuti ze nuko tumufatira mu murenge uhana imbibi n’uwo akomokamo wa Nyarubaka wo mu karere ka Kamonyi, aho yari yihishe ku nshuti ye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo”.

Akomeza avuga ko basanze amafaranga yayatabitse munsi y’amase y’inka, akaba yarasigaranye $4200 (hafi 3,700,000frw) n’ibihumbi 40,000frw by’amanyarwanda.

Ubu akaba yashyikirijwe Sitasiyo ya Nyamabuye aho arigukurikiranwa na RIB ku byaha akekwaho.

CIP Karekezi aragira inama abantu nk’aba baba bahawe ikizere n’abakoresha babo nyuma bakagaragaza ingeso z’ubujura ko babireka.

Aho yavuze ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko; harimo gufungwa ugatakaza ka kazi wakoraga bityo umuryango wari utunze ugahura n’ubukene n’igihugu muri rusange kikahahombera kuko kiba gitakaje wa muntu wakoraga kandi agatunga benshi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger