AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Umugabo yatawe muri yombi agerageza gutera icyuma Donald Trump

Umugabo w’imyaka 25 y’amavuko witwa Roger Hedgpeth ukomoka muri Leta ya Florida yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano wa Perezida Donlad Trump, nyuma yo gufatanwa icyuma bivugwa ko yashakaga kugitera Perezida Trump.

Uyu mugabo yafashwe ubwo yashaka kwinjira muri White House, aho Perezida wa Leta zuzne ubumwe za Amerika aba hamwe n’umuryango we.

Uyu mugabo akimara gufatwa, yavuze ko icyuma yari afite yagombaga kugitera Perezida Donald Trump iyo aramuka amubonye hafi.

Yari afite icyuma gityaye gifite uburebure bwa sentimetero 31, yari agitwaje mu ikoti ku ruhande rw’ibumoso.

Hedgpeth ngo yegereye umwe mu barinda Perezida Trump aamubwira ko ashaka kwica Perezida Trump. Yagize ati: “Ndashaka kwica Perezida Trump. Mfite icyuma cyo kubikora.”

Uyu mugabo kandi ngo yari afite imbunda nto ya pistori ariko itarimo amasasu.

Hari bamwe bavuga ko yari amaze igihe yaraburiwe irengero kandi ngo hari amakuru y’uko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uburyo, yashoboye kwinjira muri Washington DC hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Ubu yajyanywe mu Bitaro bivura indwara zo mu mutwe ngo asuzumwe.

Ubwo Hedgpeth yabwiraga umwe mu barinda Trump ko afite umugambi wo kumuhitana, Perezida yari mu Biro bye White House.

Mu myaka mike ishize, hari abantu benshi bagerageje kwinjira muri White House bafite umugambi wo kugirira nabi Donald Trump.

Muri 2017 hari umugabo wo muri Leta ya California yafashwe yurira uruzitiro ashaka kujya muri White House afite ubuhiri. Icyo gihe Trump yari ari yo.

Muri Nzeri, 2018 hari undi mugabo na we yafashwe yurira uruzitiro ashaka kujya muri White House.

Mu Ukwakira, 2019 undi mugabo yagerageje kwinjira akoresheje imodoka yari atwaye ashaka guca ku bashinzwe umutekano, ariko arafatwa arafungwa.

Ibi byose byatumye abashinzwe umutekano wa Perezida Trump bahitamo kuzamura uburebure bw’uruzitiro rubuza abantu kwinjira muri White House baruvana kuri metero esheshatu baruha metero 13.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger