AmakuruUrukundo

Umugabo yatanze inka 500 n’imodoka 3 ashaka kwegukane umukobwa uri guhatanirwa n’abandi 4

Kok Alat, Umugabo w’umushabitsi (Businessman) wo muri Sudani y’Epfo yatanze inka 500 n’imodoka 3 zo mu bwoko bwa V8 kugira ngo yegukane umukobwa ukomeje kwifuzwa n’abasore batandukanye muri iki gihugu kimaze iminsi mike cyane kigaragaye ku ikarita y’Afurika nk’igihugu cy’igenga.

Uyu mukobwa abasore batanu ni bo bamwifuza ndetse banagiye iwabo kumusaba buri umwe avuga ko yifuza ko yamubera umugore, mu gihe mu muco wo muri Sudani umukobwa akobwa inka, uyu mugabo we yageretseho n’imodoka 3 za V8 kugira ngo arebe ko yamwegukana. Yabikoze kugira ngo atsinde irushanwa kuko uzatanga byinshi ari we uzamwegukana.

Ubusanzwe muri iki gihugu inkwano iba iri hagati y’inka 20 na 40, imwe igura hagati y’amafaranga yo muri sudani angana n’ibihumbi bitanu(5 000) na Cumi na bibiri (12 000) nkuko Edge.Ug yabitangaje.

Umukobwa uri guhabwa ibi bintu by’agaciro kanganga gutya ndetse waba abaye umukobwa wa mbere ukowe amafaranga menshi muri Sudani y’Epfo, yitwa Nyalong Ngong Deng Jalang, afite imyaka 17 y’amavuko. Abasore batanu bose ni bo bemezwa ko bari kumurambagiza.

Uwahaye Edge.Ug amakuru, avuga ko Kok Alat usanzwe ari umuherwe muri Sudani ari we uri imbere muri iri rushanwa kuko nta wundi wari warenza ibyo yatanze, ariko kandi ngo umuryango w’umukobwa ntabwo wari wabyemera ni mu gihe kandi nta muntu n’umwe uzi niba umukobwa azagira uwo yemera muri aba batanu bamushaka.

Kok washyizeho aka kayabo asanzwe afite abagore 9 ubwo amwemeye yaba abaye uwa 10, kugira ngo yongere amahirwe yo kumwegukana yahisemo kurenza ibisabwa. Icyakora nubwo yamwemera ntiyarenza inka 30 nkuko amategeko abiteganya muri iyi gihugu.

Undi uri guhatanira uyu mukobwa yitwa David Mayom Riak akaba ari umuyobozi w’ungirije w’intara ya Eastern Lakes.

Itegeko nshinga ryo muri Sudani ntirigena imyaka nyayo umukobwa aba yemereweho gusezerana  kuko hari abakora ubukwe bafite 16 na 17 kuzamura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger